Menya ibanga ryihishe inyuma y’ifoto ya Bruce Melodie aterera Ivi Miss Igisabo[AMAFOTO]

0
1887
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Hashize iminsi tubabwira inkuru y’urukundo hagati ya Bruce Melodie na Miss Honorine wamenyekanye nka Igisabo. Nubwo aba bombi ntawigeze yerura ngo atangaze ukuri ku rukundo rubavugwaho.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Miss Honorine yashyize hanze ifoto ye ubwo umuhanzi Bruce Melodie yateye ivi ndetse ameze nk’umuntu uri kumusaba ko yazamubera umugore ndetse arenzaho n’amagambo agira ati: « I said Yes »,bivuze ngo ’ Navuze YEGO’.

Iyi Foto kandi ya Bruce Melodie yatereye Ivi Miss Igisabo ikaba ikomeje gucicikana ku mbuga bnkoranyambaga zo mu Rwanda,ndetse abenshi bemeza ko Bruce Melodie yambitse impeta Miss Igisabo kandi nyamara afite n’undi mugore babana ndetse bamaze kubyarana abana babiri.Amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO ngo nuko iyi Foto atari ibintu bya nyabyo kuko ngo bari bari gufata ifoto yo gukoreshwa mu kwamamaza Telefone z’ikigo cya hano mu Rwanda gicuruza Telefone zigezweho.

Gusa nubwo ibigaragara kuri iyi Foto atari ibyanyabyo,n’ubusanzwe aba bombi bafitanye undi mubano wihariye,kuko bamwe mu bafana ba Miss Honorine (Igisabo) baherutse kumubaza niba yaba akundana na Bruce Melodie maze nawe abasubiza agira ati : “Niko byahoze,Si Iby’ubu”. Bigaragara ko uyu mukobwa asanzwe ari mu rukundo na Bruce Melodie kandi hashize igihe aba bombi bakundana.

Nyuma kandi amafoto ya Bruce Melodie ari kumwe na Honorine akaba yarasibwe kuri account ya instagram ya Miss Igisabo (Miss Honorine),bikaba byari mu rwego rwo gucogoza inkubiri y’ibibazo abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamubazaga.

Miss Igisabo ashyira hanze ayo mafoto ye na Bruce Melodie yagize ati: “Some vitamins😉? Huh… It is only the beginning💯. Umwami ni Icyamamare @brucemelodie ❤️”,tugenekereje amwe mu magambo yavuzemo y’icyongereza aragira ati “Zimwe muri Vitamine,Huh….Ni Intangiriro…..”.


Nyuma y’ibi Miss Igisabo yari yatangaje, Bruce Melodie nawe nyuma yifashishije post Miss Igisabo yari amaze gushyira hanze maze nawe ayisangiza abamukurikira ndetse ayiherekesha akarango k’umutima (😍),ibintu byaje bikuraho urujijo Miss Igisabo yari ateje mu bakunzi be n’aba Bruce Melodie.

Bruce Melodie akaba ubusanzwe afite umugore babana batasezeranye mu buryo bw’amategeko,bakaba bamaze kubyarana abana Babiri ndetse akaba yarigeze no kuvugwaho kubyarana umwana n’umukobwa uzwi ku izina rya AGASARO Diane,gusa nyuma uyu muhanzi yaje kubihakana ko uwo mwana atari uwe uyu mukobwa ko yamubeshyeraga.

Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite dore ko amaze gutwara ibihembo bikomeye bya hano mu Rwanda birimo Primus Guma Guma (PGGS8) yatwaye, yahatanye no muri rimwe mu marushanwa akomeye hano ku mugabane wa Afurika rihuza abanyempano ‘Coke Studio’.

Bruce Melody ni umuhanzi wagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye nk’aho aherutse kugaragara mu gitaramo umuhanzi w’umunyamerika ‘Ne-Yo’ yakoreye muri Kigali Arena mu kwezi kwa Nzeri,2019 aho yatangaje ko ari kimwe mu bitaramo nawe azirikana ko yatanzemo ibyishimo kubari bataramiye aho basagaga 6000.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here