Menya ibyamamare 10 bitemera ko Imana ibaho (Amafoto)

0
256
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abenshi mu batuye Isi mu madini n’amatorero atandukanye, bemera ko Imana ibaho; gusa nanone hakaba igice cy’abantu bamwe na bamwe bazwi nk’aba “atheist” batemera ko ibaho.

Mu batemera ko Imana itabaho, harimo benshi mu byamamare, gusa hari 10 muri bo bazwi tugiye kubagezaho.

1. Natalie Dormer

MSN ivuga ko uyu mugore ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza, ku bwe ngo ntiyemera Imana, gusa akaba nta kibazo ashobora kugira cyo kuba yasurwa n’umuzimu akumva uko bimera, nk’uko yigeze kubitangaza.

2. Rafael Nadal

Uyu mukinnyi wa Tennis ukomoka mu gihugu cya Espagne, ku bwe “Birakomeye kuvuga ko atemera Imana”, gusa akaba yifuza kumenya niba koko ibaho.

Yunzemo ati: “Ni ikintu gikomeye cyane kuri njye kwemera ko ibaho.”

3. Helen Mirren

Uyu mukinnyi wa filime atangaza ko yibona nk’umukristu wizera ko Imana itabaho, gusa akaba afata abantu nk’uko yifuza ko abandi bamufata.

4. Brad Pitt

Yigeze gutangaza ko atizera Imana ku kigero cya 20%, ndetse akaba yizera ku kigero cya 80% ko nta kintu kerekeranye na yo kibaho.

5. Angelina Jolie

MSN ivuga ko uyu mugore uzwi cyane muri Hollywood yigeze gutangaza ku bwe bidakenewe ko Imana ibaho.

6. Keira Knightley

Uyu mukinnyi wa Filime yigeze gutebya avuga ko iyo aza kuba atari umuhakanyi w’uko Imana ibaho yari kuba ari umugatulika, hanyuma akava mu byo yivurugutamo byose agasaba imbabazi.

7. Morgan Freeman

Morgan Freeman yigeze kuvuga ko abizera ko Imana ibaho birengagiza ko Isi imaze imyaka ibihumbi bitandatu iremwe.

8. Antonio Banderas

Uyu mukinnyi wa filime yigeze kuvuga ko yemera ko nta kerekeye Imana kibaho, ndetse ko n’abana be batemera Imana.

9. Jodie Foster

Foster yigeze kubazwa niba yemera Imana, asubiza ati: “Ni kuki mwansaba kwemera Imana nyamara nta kumenyetso gifatika cy’uko nshobora kuyibona?”

10. Fernando Alonso

Alonso usanzwe ari umushoferi wa Fomula 1, yigeze kuvuga ko nta mubano afitanye n’Imana ndetse ko atemera ibyo kuba buri wese agira urwandiko rwe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here