Menya imishahara y’Abakuru b’Ibihugu mu Karere

1
1366
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abantu benshi bakunze kugira amatsiko ku mishahara y’abantu bokorera Leta mu nzego zo hejuru cyane ko biba bigoye kumenya ingano y’imishahara yabo .
Muri iyi nkuru tugiye kureberahamwe ingano y’umushahara wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda , Tanzania , Uganda , Burundi , Kenya , Sudani y’Epfo na Repubulika iharanira Demokarasai ya Congo .

Iyi mishahara twayiteguye tugendeye ku mateka y’aba Perezida agena imishahara y’abayobozi bakuru aheruka Usibye iyi mishahara kandi hari ibindi byiyongera kuri ayo amafaranga , bifasha umukuru w’igihugu kuzuza inshingano z’igihugu neza . Muri byo twavuga : inzu yo kubamo , imodoka z’akazi , uburinzi n’ibindi.

Rwanda: Perezida Paul Kagame

Tugendeye ku iteka rya Perezida N ° 004 / 01 ryo kuwa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa abanyapolitiki bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa , ryasohotse mu Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 23/02/2017 rigaragaza ko , Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ahabwa umushara mbumbe ungana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana na bibiri na magana arandwi na mirongo itanu n’atandatu mu mafaranga y’u Rwanda ( 6,102,756 Frw ) buri kwezi.

lbi bivuze ko ku mwaka ahembwa 73,233,072 z’amafaranga y’u Rwanda . Aha hakiyongera inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose , imodoka eshanu ( 5 ) z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta , amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi yose yishyurwa na Leta.

Ndetse n’uburyo bw’itumanaho rigezweho , rigizwe na telefoni itagendanwa , telefoni igendanwa , fagisi , interineti itagendanwa interineti igendanwa , telefoni satelite , anteni parabolike n’irindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro , mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha kuzuza inshingano ze , byose byishyurwa na Leta.

Amafaranga akoreshwa mu rugo angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda ( 6,500,000 Frw ) buri kwezi , amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta , uburinzi buhoraho haba ku kazi , mu rugo ndetse n’ahandi hose.

Icyitonderwa : Kuri aya mafaranga , Perezida wa Repubulika yongerwa i10 % by’umushahara we buri uko imyaka itatu irangiye ari ku butegetsi.

Kenya : Perezida Uhuru Muigai Kenyatta.

Perezida wa Kenya Ahabwa umushahara ungana n’ibihumbi ijana na mirongo itandatu na bitanu by’amashilingi ya Kenya buri kwezi.

Aya angana n’amafaranga y’u Rwanda 14,762,341.07 . Bivuze ko Perezida wa Kenya ahembwa 177,148,092.84 ku mwaka . Amafaranga yose akoreshejwe na Perezida wa Repubulika muri Kenya , yishyurwa na Leta igihe ibyo arimo kuyakoreshamo bifite aho bihurira n’akazi.

Uganda : Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Perezida wa Uganda ahabwa amafaranga angana n’183,216 by’amadorari ya Amerika . Aya angana 177,085,079.64 mafaranga y’u Rwanda . Kuri aya mafaranga hiyongeraho kwishyurirwa ibyo akenera byose umutekano we n’amafaranga yo kwakiza abashyitsi.

Tanzania : Perezida John Pombe Joseph Magufuli

Perezida Tanzaniya agenerwa umushahara mbumbe wa miliyoni 80 z’amashilingi ya Tanzania buri mwaka , aya angana na 34,995,312.19 mu mafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu mushahara , hiyongeraho ibindi byose bihabwa umuyobozi w’igihugu nk’umutekano , inzu , amafaranga yo kwakira abashitsi n’ibindi.

Burundi : Perezida Evariste Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi ahembwa umushahara ungana n’ibihumbi 47,300 by’amadolari ya Amerika , angana na 45,717,209.56 buri mwaka . Kuri aya mafaranga hiyongeraho inzu yo kubamo , imodoka , umutekano , itumanaho , n’ibindi byose akenera mu kazi byishyurwa na Leta.

South Sudan : Salva Kiir Mayardit

Perezida wa Repubulika ya Sudani y’Amajyepfo ahembwa ibihumbi 60 by’amadolari ya Amerika buri mwaka . Aya angana na 57,992,232 mu mafaranga y’u Rwanda.

Aha hiyongeraho inzu , itumanaho , umutekano n’ibindi byangombwa nkenerwa mu kazi byose byishyurwa na Leta.

DRC : Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo

Perezida Repubulika Tharanira Demokarasi ya Congo ahembwa 51,500 by’amadolari ya Amerika . Aya angana na 49,776,665.80 mu mafaranga y’u Rwanda . Kuri aya mafaranga hiyongeraho ibyangombwa byose Umukuru w’Igihugu akenera byishyurwa na Leta.

src:Bwiza


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here