Meya wa Rutsiro yakoze ubukwe budasanzwe [AMAFOTO]

0
1051
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, mu Ntara y’Iburengerazuba, Ayinkamiye Emérence,yakoze ubukwe budasanzwe nyuma yo kwemera kubana akaramata n’umukunzi we Nsengimana Fabrice imbere y’Imana n’abantu.

Ku munsi w’ejo tariki ya 12 Nzeri 2020,nibwo aba bombi basezeraniye imbere y’Imana muri Kiliziya ya Saint Famille.Meya Ayinkamiye n’umugabo webyasezeranye imbere y’amategeko kuwa Gatandatu tariki ya 05 Nzeri 2020.

Nsengimana Fabrice yateye ivi asaba Ayinkamiye ko yamubera umufasha undi arabyemera bahita bajya gusezerana mu murenge.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu ndetse Meya Habyarimana Gilbert niwe wasezeranyije aba bombi.

Ibirori bya Meya Ayinkamiye byabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here