Migeprof yahagurukiye guca umuco w’abakobwa b’i Rusizi na Nyamasheke batanga amafaranga kugira ngo barongorwe.

0
443
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Migeprof yatangaje ko igiye gukora isesengura ku ngeso zibangamiye umuco nyarwanda zimaze iminsi zivugwa mu turere two mu Burengerazuba bw’u Rwanda, aho abakobwa basabwa amafaranga n’abasore kugira ngo bashyingiranwe.

Ni ingeso zimaze igihe zivugwa mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Ngororero, aho bavuga ko umukobwa udafite amafaranga ahonga umusore bimugora kubona umugabo.

Ubwo yasubizaga ibibazo birebana n’umuryango byagaragajwe n’Abadepite bo muri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, Minisitiri wa Migeprof Prof Bayisenge Jeannette yavuze ko zimwe mu mpamvu zigaragazwa muri utu duce ziterwa no kwigana umuco wo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yanavuze ko ari bamwe mu bahungu babikora bashaka kurya imitungo y’abakobwa, bashingiye ku kuba hari abakobwa banga ko bagumirwa bagahitamo kwishyura.

Umubyeyi witwa Nyiranzoga Anastasie wo mu murenge wa Nyabitekeri yavuze ko byamubayeho inshuro eshatu zose, akabura amafaranga yo guha abasore none abakobwa be bakaba barabyariye mu rugo undi umwe akaba yarahise ajya gushaka muri Uganda.

Ati “Yaraje arasaba mumuhera n’ubuntu baranasezerana mu kwa Gatandatu umwaka washize, ndategereza ndaheba, ntibashyingirwa. Banyaka amafaranga ibihumbi Magana atatu turayabura, twarategereje turaheba.”

Akomeza agira ati “Umukobwa wanjye yahise ajya muri Uganda. Byapfuye kubera ko nabuze amafaranga, ariko n’iyo nyagira ntayo nari kumuha. Hari abayatanga, mujye mudusabira rwose, bamaze kuyansaba ku bakobwa batatu bose none babyariye mu rugo, birababaje.”

Minisitiri Bayisenge yavuze ko bateganya gukorwa isesengura ryihuse kuri izi mpamvu zitangwa na bamwe mu baturage bo mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Ngororero, kugira ngo hafatwe ingamba zo kubikemura.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here