Miliyoni 500 z’abantu bazahura n’ubukene kubera Coronavirus

0
470
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, umuryango wabibumbye(UN) watangaje ko ingaruka z’ubukungu zizaterwa n’iki cyorezo zishobora gusiga abantu bagera kuri miliyoni 500 mu bukene.

Ubushakashatsi bukubiye muri iyi raporo yashyizwe hanze n’umuryngo wa bibumbye (UN), bwakozwe n’abahanga mu bushakashatsi bo muri kaminuza ya King’s College London hamwe na Australian National University (ANU).

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza ivuga ko bizaba ari ubwa mbere ubukene bwiyongereye ku isi kuri iki kigero kuva mu myaka 30 ishize nkuko raporo ya UN ibivuga.Iyi raporo ikaba igaragaza ko imibare y’abakene ku isi iziyongera ku kigereranyo kiri hagati y’abantu miliyoni 400 na 600.

Ibi rero bikazaba ari ikibazo gikomeye ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) zigamije guca ubukene kugeza nibura mu 2030.

Aya makuru atangajwe mu gihe hateganyijwe inama izahuza Banki y’isi, ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) hamwe n’inama y’abaminisitiri b’imari b’ibihugu bigize umuryango wa G20 iteganyijwe kuzaba mu cyumweru gitaha.

Christopher Hoy wo muri Australian National University (ANU) yagize ati: “Akaga k’ubukungu gashobora kuzaba gakomeye kurusha akaga kariho ubu mu by’ubuzima”.

Abahanga bavuga ko bishoboka ko igihe iki cyorezo kizarangirira, kimwe cya kabiri cy’abatuye isi bazaba bari mu bukene (ni ukuvuga abagera kuri miliyari 3.9).

Iyi raporo ivuga ko 40% by’abakene bashya bashobora kuzaba bari mu bice bya Aziya y’Epfo na Pasifika, naho abagera kuri kimwe cya gatatu bari muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara hamwe no mu majyepfo ya Aziya.

Muri iki cyumweru,imiryango irenga 100 ku isi yasabye ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bikurirwaho amadeni bifite.Ibi bikaba byafasha ibi bihugu kubona Miliyari 25 yafasha ubukungu bwabyo muri ibi bihe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here