Minisitiri Bamporiki arasabira Aimable Karasira kwirukanwa ku kazi muri kaminuza

0
718
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco arasaba ko Karasira Aimable wamamaye nka Prof Nigga yakurwa mu barimu ba Kaminuza y’u Rwanda.

Ibi Bamporiki Edouard abitangaje nyuma y’amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga Karasira Aimable avuga ko atashyingiranwa n’umunyarwanda kuko atifuza kubyara “umunyarwanda nya munyarwanda.”

Aha niho Minisitiri Bamporiki yahereye avuga ko niba Karasira atifuza kubyarira Urwanda nta n’impamvu yo kurerera u Rwanda.

Karasira Aimable umwarimu w’ikoranabuhanga umaze igihe muri kaminuza y’u Rwanda, azwi cyane kandi mu muziki nka Prof Nigga akaba kuri ubu ari n’umwe mu bakunzwe Ku mbuga nkoranyambaga mu biganiro acisha kuri YouTube yise ukuri mbona.

Kuva yatangira gukora ibi biganiro ntiyavuzweho rumwe na benshi dore ko yigeze no guterana amagambo n’uwari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga kubera ibyo yari yatangaje kuri YouTube Amb Nduhungirehe atakiriye neza.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here