Minisitiri Dr Uwamariya avuga ko ubutumwa busaba abarimu kugaruka ku mashuri bwakiriwe uko butari

0
646
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Minisitiri w’Uburezi , Dr Uwamariya Valentine yavuze ko ubutumwa buhamagarira abarimu kugaruka ku mashuri hari ababwakiriye uko butari , asobanura icyo mwarimu asabwa ko ari ukugira uruhare mu kunoza imyiteguro isubukura amasomo .

Itangazo Minisiteri y’Uburezi yanyujije kuri Twitter , rirahamagarira abarimu kugaruka ku bigo by’amashuri bakoreraho , ngo bafatanye n’abayobozi b’ibigo byabo gukurikirana ibikorwa by’ubwubatsi bw’amashuri .

Riragira riti : ” Minisitiri w’Uburezi arasaba abarimu kugaruka ku bigo by’amashuri bakoreraho , bafatanye n’abayobozi b’ibigo byabo gukurikirana ibikorwa by’ubwubatsi bw’amashuri ndetse no gushyira mu buryo ibitameze neza ku bigo by’amashuri yo kuba intabwa ” .

Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter , bakimara kubona ubu butumwa , batangiye kwibaza icyo mwarimu ari cyo n’uko Minisiteri y’Uburezi imufata , ku buryo yamusaba kujya kubaka amashuri .

Uwitwa Mwalimu yagize ati : ” Genda mwarimu wakubitika ! Mwarimu ni umuyede , umufundi , engineer , azafasha iki mu kubaka mu by’ukuri ” ? Yakomeje ati : ” Sindumva abaganga basabwa kujya ku echantier ( ku nyubako ) ” .

Undi witwa Emmy Hakizimana ntiyiyumvisha niba ubwo butumwa ari ubwa MINEDUC cyangwa niba ari uwayiyitiriye .Yagize ati : ” Muyobozi rwose ibi noneho ni ibiki ? Ese koko mwarebye mubona mwarimu akwiye kuba umuyede w’inyubako z’amashuri ? ” Yakomeje avuga ko atumva aho ubumenyi bwa mwarimu buhurira no kubaka , ndetse ko ibyo bidasanzwe ku bandi bakozi ba Leta

Ku murongo wa telefone , umunyamakuru wa Bwiza dukesha iyi nkuru yavuganye na Mininisitiri Dr Uwamariya Valentine , amusobanurira icyo itangazo rimenyesha mwarimu . Yagize ati : ” Ubutumwa twatanze hari abantu babwumvise uko butari .

Mu itangazo , twasabye abarimu kujya basura amashuri bigishamo , mu rwego rwo kugenzura niba isuku ihari uko bikwiye ndetse no kurushaho gutegura amasomo bazatambutsa igihe amashuri azaba afunguwe ” .

Abajijwe ku ruhare rwa mwarimu ku bijyanye n’inyubako , Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko igihe mwarimu yaba atemberera ikigo cye , abagerageza kwiba ibikoresho by’ubwubatsi batabona icyuho kandi ko byanashyira igitsure ku basanzwe bakora isuku mu bigo . Yagize ati : ” Mwarimu abaye atemberera ikigo cye , abiba ibikoresho ntibabona uburyo kandi abakora isuku bakorera ku jisho nabo yabacyaha.

Minisitiri Dr. Uwamariya yakomeje avuga ko umwarimu atasabwe kujya azindukira ku ishuri ngo atahe nimugoroba , ndetse nta n’iminsi igenwe bagomba kugaragara ku kigo , ahubwo mwarimu ku giti cye yajya acishamo akanyarukira ku kigo mu rwego rwo gukomeza kurinda ubusugire bwacyo .

Iki cyemezo cyo gusura ibigo , cyitezweho kurushaho gusigasira ibyumba by’amashuri hanozwa isuku kuko mu minsi abanyeshuri batari ku mashuri , hari aho usanga amashuri adafite isuku ihagije ndetse hamwe haranameze ibyatsi kubera nta bantu bahagenda nk’uko byatangajwe na Minisitiri Dr. Uwamariya .

Ibyo MINEDUC yari yatangaje
Ubutumwa bumwe bwasubizaga MINEDUC bwiganjemo ubw’Abarimu

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here