Minisitiri muri Zambiya yirukanwe nyuma y’amashusho yagaragaye yikinisha

0
312
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Perezida Edgar Lungu wa Zambiya yirukanye Minisitiri w’Uburezi rusange Bwana David Mabumba ku mirimo ye .

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’uyu mukuru w’igihugu Mabumba yasimbujwe Minisitiri w’amazi n’isuku Dr.Davis Wanchinga.

Ibi byabaye nyuma ya videwo yasakaye ku mbuga nkoranyambga igaragaza Mabumba arimo yikinisha .Aya mashusho y’urukozasoni ntiyihanganiwe n’abenshi bahise basaba ko yeguzwa kuko yakoze igikorwa gitesha agaciro umwanya arimo.

Lungu yavuze ko yifashishije ububasha ahabwa n’itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 92 kandi ashima uwirukanwe ku bw’akazi yakoze anamwifuriza amahirwe masa mu bihe biri imbere.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here