Minisitiri w’intebe yavuze ko amashuri ashobora kudafungurwa muri Nzeri

0
13080
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Dr Edouard Ngirente yabivuze mu kiganiro yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite na Sena agaragaza ishusho y’ibikorwa bya Guverinoma mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Bamwe mu Badepite babajije niba koko Guverinoma yizeye ko Amashuri azafungurwa muri Nzeri kuko kugeza ubu icyorezo kigihari kandi ko mu mashuri ari ahantu hashobora gutuma abahari banduzanya mu buryo bwihuse.

Depite Rwaka Pierre Claver avuga ko abana aria bantu bigoye guha amabwiriza ngo bayubahirize 100% by’umwihariko abana bato kuko hari n’abafitiye urukumbuzi bagenzi babo basanzwe bigana ku buryo igihe bazaba basubiye ku ishuri bazihutira kuramukanya kandi biri mu buryo bushobora koroshya ikwirakwira rya COVID-19.

Izi ntumwa za rubanda zibanze kuri iki kibazo niba koko hari ikizere ko muri Nzeri abana bazasubira ku mashuri kuko hari n’abiga baba mu bigo kandi bakaba begeranye.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko icyo Guverinoma yagiye ivuga, ari uko amashuri afunze kugeza muri Nzeri “ariko ntitwavuze ko azafungura ku itariki ya mbere z’ukwa cyenda.”

Akomeza agira ati “ntabwo biri automatique ko amashuri yatangira mu kwa Cyenda ariko nibura nyuma y’ukwa Cyenda tuzareba uko ubuzima bw’igihugu buhagaze.”

Avuga ko icyo Guverinoma yakoze, kwari ukugira ngo hatagira amashuri afungura mbere ya kuriya kwezi, no kugira ngo bafashe abashoramari mu burezi bw’amashuri yigenga hatagira ujya kwaka inguzanyo ikazamuhombera kuko ibikorwa by’amashuri bizaba bitarakora.

Minisitiri w’Intebe avuga ko hagenda hafatwa ingamba nshya bitewe n’uko iki cyorezo gihagaze mu gihugu ku buryo n’ingamba zo gufungura amashuri kizatangwa n’uburyo bizaba byifashe muri kuriya kwezi.

Avuga ko icyemezo cyo gufungura amashuri kizafatwa mu kwezi kwa munani hagati ku buryo ari bwo hafatwa igihe cya nyacyo amashuri azafungurirwaho.

Guverinoma y’u Rwanda yafunze amashuri ku itariki ya 14 Werurwe 2020 umunsi wari wanaragayeho umurwayi wa mbere mu gihugu.

Dr Ngirente yagarutse kuri bamwe bavugaga ko Guverinoma itari ikwiye gufunga amashuri mu gihe ari bwo hari habonetse umurwayi wa mbere, avuga ko iyo habaho kubanza gutegereza, byashoboraga guteza ingaruka mbi kuko iriya ndwara iyo iramuka igeze mu kigo cy’ishuri cyari gufata benshi.

Muri iki gihe kandi Leta y’u Rwanda iri mu gikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22, ikaba yarihaye intego ko ukwezi kwa Nzeri kuzagera ibi byumba byaruzuye kugira ngo abanyeshuri bazasubire ku ishuri bigira ahantu hisanzuye kandi hagabanywe n’ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa na bamwe mu banyeshuri.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here