Miss Vanessa Raïssa Uwase yagerageje kwiyahura

0
436
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Miss Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015,ku munsi wo kuwa mbere yatangaje ko yagerageje kwiyahura kubera urukundo agahagarikwa n’abo mu muryango we.

Mu butumwa yasangije incuti ze kuri WhatsApp (Status), Miss Uwase Vanessa yari amaze iminsi mu bihe bikomeye, nyuma yo gutandukana na Putin Kabalu, umuherwe w’Umukongomani bari bamaze igihe mu rukundo, yemeje ko yagerageje kwiyahura.

Miss Vanessa muri Status, yavuze ko iyo hataza kuba umuvandimwe we na nyina umubyara yakabaye yararangije ubuzima bwe ku Isi ku gicamunsi cyo kuwa mbere. Ati:

Iyo ataba mama n’umuvandimwe wanjye, nari kurangiza ubuzima bwanjye kuri iki gicamunsi. Ndananiwe kandi ndarwaye cyane! Singishaka kuba kuri iyi Si ukundi. Mbisubiyemo…iyo bitaba ku bwa mama n’umuvandimwe wanjye ntashaka kubabaza, nakabaye nagiye uyu munsi.

Incuti za hafi za Miss Vanessa zivuga ko yakoze ibishoboka byose kugira ngo yigarurire umutima w’uriya mukunzi we, gusa bikarangira atamugarukiye, ibyamuteye umubabaro no guhungabana cyane.

Miss Vanessa Raïssa Uwase yamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga cyane urwa Instagram yakunze gushyiraho amafoto yerekana impano zihenze, ingendo n’ibiruhuko yagiye agirana n’umuherwe Kalabu bagiranye ibihe byiza.

Kabalu Putin na we azwi kuri Instagram nk’umucuruzi ukize ufite ibigo bitandukanye by’ubucuruzi mu bihugu by’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzaniya aho atuye ubu.

Mbere yo gufata cyemezo giteye ubwoba cyo kwiyambura ubuzima, amakuru ko Vannessa yari yagiye muri Tanzania mu rugendo rwari rugamije gutsura umubano n’uriya mukunzi we, gusa agatungurwa no gusanga yarabivuyemo burundu.

Miss Vanessa Raïssa Uwase yatandukanye n’umukunzi we, mu gihe muri 2019 ubwo yagiraga Isabukuru y’amavuko, yari yamukoreshereje ibirori bihenze binarangira amwambitse Impeta y’Urukundo, ku buryo byari bizwi ko bazarushingana.

cyo gihe uyu mukobwa wanakundanye n’umuririmbyi Olvis wo mu tsinda rya Active, yavuguye imbere y’abagize umuryango we ko yiteguye kubera uriya mukongomani umugore, mu butumwa yasangije abamukurikira kuri Instagram. Ubukwe bwa bariya bombi bwari bwitezwe muri uyu mwaka wa 2020.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here