Miss Vanessa yerekanye impano igura miliyoni 2 Rwf yahawe n’umukunzi we, abantu bacika ururondogoro [Ifoto]

0
599
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu minsi ishize abafana ba Miss Vanessa bibasiye umukunzi we nyuma ya y’amajwi yagiye hanze ashinja umukobwa witwa Liliane gushaka gutwara Putin ari we umugabo w’ahazaza wa Miss Vanessa.

Nyuma yo kumva ayo majwi benshi mu bafana ba Vanessa bakomeje kugenda bavugako ko Putin ariwe washatse guca inyuma Vanessa akajya kwandikira Liliane ko bidashoboka ko uyu mukobwa ubwe yaba yaragiye kwandikira umukunzi w’abandi, aho bavugaga ko nta mukobwa witeretera.

Nyuma y’ibyo byose rero Miss Vanessa we akaba akomeje kugenda ashyira ahagaragara amashusho atandukanye yibereye mu byishimo we n’umugabo we w’ahazaza hano mu mugi wa Kigali, dore ko no mu majwi yo guha gasopo Liliane ngo amuvire ku mukunzi we siwe ubwe wihamagariye Liliane ahubwo yamutumyeho undi mukobwa nkuko amakuru abivuga.

Ku munsi w’ejo kuwa kane tariki 23, Vanessa akaba yareretse abafana be ikanzu ihenze cyane yahawe na Putin muri make akaba ari nko kubumvishako abacyeka ko Putin yazamuta akajya ku wundi mukobwa barimo bishuka cyane.

Iyi kanzu ikaba ari iya Brand ikomeye yo muri Italy yitwa Roberto Cavalli, ikaba ihagaze amafaranga asaga miliyoni ebyiri zose z’amanyarwanda.

Iyi kanzu Vanesaa yayisangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram

Miss Vanessa akaba yaravuzwe mu rukundo n’umusore wo mu Itsinda rya Active uzwi nka Olvis,ndetse bakaba baranamaranye igihe kinini cyane gusa nyuma baza gutandukana nabi kugeza naho bagiye banasebanya hagati yabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here