Mu burakari,Abanyamerika basabye ko Obama ajyanwa muri gereza za Kenya,igihugu afitemo inkomoko

1
289
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ibi bije nyuma y’uko umwe mu bakomoka mu muryango we agaragaje icyemezo cy’amavuko cyemeza ko yavukiye muri Kenya.

Icyemezo cy’amavuko cya Barack

Ni ubusabe Abanyamerika boherereje Donald Trump nyuma y’icyemezo cy’amavuko cyashyizwe hanze n’umwe mu bakomoka mu muryango wabo ba nyina bombi bava inde imwe witwa Malik Obama.

Malik na murumuna we Barrack
Malik yatangiye gushyigikira Trump

Obama yabaye Perezida wa mbere w’umwirabura kandi aba perezida wa 44 mu bayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nkuko iki cyemezo cy’amavuko kigaragaza yavukiye muri Kenya mu bitaro bya Mombasa Coast General mu 1961.

Si inshuro ya mbere umuvandimwe wa Obama, Malik ashyira hanze izi mpapuro z’amavuko agerageza guhangana nawe.

Ibi byatumye abatavuga rumwe na Obama basaba Trump ko Obama asubizwa muri Kenya amazina ye agakurwa mu bitabo bya Amerika.

Uwitwa Jonathan Nightfire yagize ati “Barack Obama wiyita ko ari Perezida wa 44 wayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavukiye i Mombasa. Akwiye kwoherezwa muri Kenya aho yaturutse.”

Ku rundi ruhande hari abavuga ko impapuro z’amavuko ye ari impimbano nta kuri kurimo.

Biragoye Amerika nk’igihugu cy’igihangage umuntu ko yabeshya kugera aho yegukanye umwanya wa Perezida.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here