Mu gahinda kenshi,Jakaya Kikwete yasuye umugore n’abana ba Nkurunziza(amafoto)

0
583
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Uwabaye perezida wa kane wa Tanzaniya ,Jakaya Mrisho Kikwete akayobora kuva 2005 kugeza 2015 ,mu buyobozi bwe yagiye arangwa n’umubano udacagase yagiranye n’uwari perezida w’Uburundi ,Pierre Nkurunziza uherutse kwitaba imana mu minsi yashize.

Akaba ari no muri urwo rwego ejo ku wa kane tariki ya 18 kamena 2020,Jakaya M.Kikwete na madamu we ubwo bamaraga kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida mushya,Evariste Ndayishimiye basuye umuryango Nkurunziza yasize.Baboneraho no kumwunamira.

Bwana Kikwete yatangaje ko Nkurunziza yari umugabo w’intwari kandi ukunda Uburundi n’Abarundi bose.Asoza yihanganisha Denise Bucumi Nkurunziza n’abana be.

Aha hepfo ni amwe mu mafoto yafatiwe mu rugo rwa Nkurunziza,ubwo Kikwete na Madamu we basuraga uyu muryango:


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here