Mu karere ka nyanza mu ishyamba ry’Abapadiri bahasanze umwana wishwe atemwe ijosi ryenda kuvaho

0
241
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu abaturage basanze umwana w’umuhungu witwa Mundanikure yapfiriye mu ishyamba rya Kiliziya Gaturika [bakunze kwita ishyamba ryo kwa padiri] riherereye mu Mudugudu wa Marende, Akagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza. Bikekwa ko yishwe atemwe ijosi kuko ryendaga gucika.

Umuturage witwa Bihoyiki Martin yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko, yazindutse mu gitondo cya kare cyane agiye guhinga yagera muri ririya shyamba rya Paruwasi ya Kirambi akahabona uriya mwana wari uri mu kigero cy’iyaka 17 y’amavuko.

Uyu muturage wahise atabaza inzego z’ubuyobozi, avuga ko nyakwigendera bamusanganye ibikomere ku buryo ashobora kuba yishwe atemwe.

Umuvugizi w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Bahorera Dominiqwe aganira n’umuseke dukesha iyi nkuru yavuze ko nyakwigendera koko basanze yatemwe bikomeye ku buryo abamwisha bashakaga kumuca ijosi kuko basanze ryenda kuvaho.

Uyu muvugizi avuga ko uriya mwana asanzwe akora mu birombi by’amabuye y’agaciro ku buryo abamwishe bashobora kuba bashakaga kumwaka amafaranga.

Ati “Abamwishe birashoboka ko bari bazi ko yaba yagurishije amabuye y’agaciro.”Bahorera avuga ko kuva babona nyakwigendera, hahise hatangira iperereza kugira ngo abagize uruhare rw’uriya mwana bafatwe bakurikiranwe.Ntazinda Erasme uyobora Akarere ka Nyanza, avuga ko nyakwigendera yari asanzwe aba muri kariya gace akaba yabanaga na nyirakuru.

Yavuze kandi ko mu byumweru bitatu muri kariya gace haherutse kuboneka undi muntu wahiciwe, asaba abaturage kwibuka ko kwirindira umutekano ari ngombwa.Ati “Birababaje cyane kubona mu gihe gito hicwa abana b’abasore bagapfa batarwaye.”

Isoko:umuseke


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here