Mu mpanuka ikomeye,kuri Nyabarongo, ikamyo yabuze feri igenda igonga izindi modoka [Amafoto]

0
1179
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu masaha ya saa tanu kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2020, ikamyo ya East African Cooperative of Transporters (EACT) yari yuzuye umucanga ibuze feri, igenda igonga izindi modoka zari mu muhanda, abantu benshi barakomereka.

Iyi mpanuka ikomeye ibereye ku kiraro cya Nyabarongo ujya mu Karere ka Bugesera, iyo kamyo ikaba yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza muri Bugesera.

Ababonye iyo mpanuka baravuga ko ku muhanda aho iyo kamyo yagiye igonga izindi modoka hari haryamye abantu benshi bigaragara ko bakomeretse cyane.

Turakomeza kubakurikiranira amakuru y’ubuzima bw’abari muri iyi modoka, tuyabagezeho mu masaha ari imbere.

src:Kigali Today


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here