Mu mutoma utangaje ,Meya wa Bugesera ati: “Mumbwirire uyu mugore wanjye ko ari Isi akaba n’Isanzure”

2
2669
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera , Richard Mutabazi kuri uyu wa 24 Nyakanga 2020 yizihije isabukuru y’imyaka 10 amaze ashakanye n’umugore we , amwita Isi n’lsanzure .

Ni ubutumwa Meya Mutabazi yacishije ku rubuga rwa Twitter , asaba abamukurikira aya magambo : ” Mumbwirire ko ari Isi akaba n’lsanzure icya rimwe . Twizihiza ikinyacumi dukoze ubukwe bushimishije . Ni imanzi ( tattoe ) yaritse ku mutima wanjye . “

Meya Mutabazi n’umugore we bashakanye tariki ya 24 Nyakanga 2010 , kuri uyu munsi muri uyu mwaka bakaba bujuje imyaka 10 bitwa umuryango umwe .

ljambo ‘ lsi ‘ rikoreshwa cyane n’urubyiruko iyo rushatse gusobanura ko umuntu cyangwa ikintu ari cyiza cyane , cyangwa ku rwego hejuru . ‘ Isanzure ‘ naryo rikoreshwa iyo iyo umuntu cyangwa ikintu gifatwa nk’icyiza kurusha ibindi byose bihaho . Imikoreshereze y’aya magambo , ibamo ikabya risanzwe mu buvanganzo nyarwanda .

Kuba Meya Mutabazi aya magambo , yari muri uwo mujyo dore ko ari umuntu ukunda kugira urwenya byatunguye rubanda rumukurikirana.

Tubibutse kandi ko nanone ,akoresheje urubuga rwa Twitter mu Tariki ya 14 Ugushyingo 2019 ,uyu muyobozi yasangije ibyiyumvo bye ubwo umubyeyi we yamusangaga ku biro by’Akarere ka Bugesera .

Icyo gihe yavuze ko yishimiye iki gikorwa umubyeyi we yakoze ,kandi cyamutunguye cyane

Meya Mutabazi yatangaje ko nyina yamubajije ati : ” Amakuru make yo mu muryango hanyuma ati : ‘ Ubu se mwana wa , urarya ryari ? ‘ [ … ] Antera urwenya nyuma ati : ‘ Ese wowe no mu kazi nuko ! ‘ “

Richard Mutabazi wahoze ari mu Nama Njyanama , yayoboye Bugesera kuva tariki ya 27 Gicurasi 2018. Yasimbuye Nsanzumuhire Emmanuel wari umaze kwegura .


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here