Mu rukiko hagaragajwe inyandiko irimo amagambo y’agahinda n’ibitarafashwe mu mashusho yasakaye ku isi ubwo umwirabura George Floyd yicwaga.

0
187
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Inyandiko z’urukiko zivuga uburyo George Floyd yatakambye akanavuga amagambo yo gusezera ku bana be na nyina, mu gihe umupolisi wari wamushinzeho ivi we yamubwiraga ko ari kwimarira umwuka.

Izi nyandiko z’urukiko zagaragajwe n’umwe mu bunganira mu mategeko umupolisi umwe mu baregwa uruhare mu kwica Bwana Floyd, umwirabura utari witwaje intwaro.

Urupfu rwe mu kwezi kwa gatanu rwateje imyigaragambyo ikomeye muri Amerika, ndetse yageze n’ahandi ku isi.

Izi nyandiko zitanga amakuru arushijeho ku bihe bya nyuma bya Bwana Floyd.

Abapolisi bane; Derek Chauvin wari umushinzeho ivi, aregwa ibyaha birimo ubwicanyi bwo mu kiciro cya kabiri (ubwicanyi butateguwe), naho bagenzi be Thomas Lane, J Alexander Kueng na Tou Thao baregwa gufasha no kureberera ubwicanyi.

Izi nyandiko zagaragajwe uyu munsi kuwa kane n’uwunganira Bwana Thomas Lane asaba ko uwo yunganira atongera gukurikiranwa.

Kugeza ubu amashusho yafashwe n’abari aho byabereye agashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, niyo yari agize byinshi mu bizwi ku gufatwa no ku rupfu rwa Floyd.

Izi nyandiko nshya zo zitanga amakuru arambuye kurushaho.

Zerekana kuva ubwo abapolisi Lane na Kueng bageraga aho byabereye ku muhanda mu mujyi wa Minneapolis, kugeza haje imodoka itwara indembe ngo itware George Floyd.

Izi nyandiko ni ibyandukuwe biva mu mashusho (video) yafashwe kuri camera ntoya zari kuri Lane na Kueng, zerekana ko Bwana Floyd yatakambye inshuro zirenga 20 ko atabasha guhumeka.

Aba bapolisi bamusanze aho yahagaritse imodoka imbere y’iduka, bamukekaho gukoresha inoti ya $20 y’impimbano.

Ari ku mapingu kandi bamupfukamyeho, Bwana Floyd yatakambye abwira umupolisi Chauvin ko atabasha guhumeka, yongeraho ati: “Ugiye kunyica, yewe”.

Bwana Chauvin, werekanwa mu mashusho yafashwe n’ababibonye ashinze ivi kuri Floyd hafi iminota umunani, aramusubiza ngo: “Noneho ceceka, reka gusakuza.

“Kuko kuvuga bisaba umwuka mwinshi.”

Izi nyandiko zivuga ko Bwana Floyd atarwanyije aba bapolisi ubwo bari bamusanze.

Bwana Lane yasabye Floyd inshuro icumi kwerekana amaboko ye mbere yo kumutegeka gusohoka mu modoka.

Mu kumusubiza, Bwana Floyd yagize ati: “Nigeze, nigeze kuraswa muri ubu buryo, bwana mupolisi”. Ntabwo bizwi neza icyo yasobanuraga.

Aba bapolisi bahise bamwambika amapingu bamushyira inyuma y’imodoka yabo. Floyd yatangiye kubabwira ko afite ubwoba bw’aha hantu bamushyize.

Bwana Lane yamubajije niba “hari ikintu yafashe”. Floyd aramusubiza ati: “Mfite ubwoba”.

Aba bapolisi bamuvanye aho maze bamurambika hasi. Bwana Chauvin amushingaho ivi.

Inyandiko z’uyu munyamategeko zivuga ko Bwana Floyd yatakambye inshuro zirenga 10 avuga ijambo “Mama”.

Yaravuze ngo: “Ibi simbyumva. Mama, ndagukunda. Ndagukunda”.

“Mubwire abana banjye ko mbakunda. Ndapfuye.”

Mu gihe kimwe muri iyo minota, Bwana Floyd ariho atakamba ko atabasha guhumeka, Bwana Lane yabajije Bwana Chauvin ati: “Ese ntitwamuryamisha ku mbavu?”.

Chauvin aramusubiza ati: “Hoya, araguma atya aha twamufatiye”.

Uwunganira Chauvin ntacyo aravuga kuri izi nyandiko kuva zasohoka.

src: BBC


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here