Mu Rwanda hagiye kuzura uruganda rwa sima rutwaye akayabo ka miliyari 37 z’Amanyarwanda

0
140
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Uru ruganda ruherereye mu gice cyahariwe inganda mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, ni urw’ikigo Milbridge Holdings, kizobereye mu gukora no gukwirakwiza ibikoresho by’ubwubatsi muri Angola, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, mu Rwanda na Afurika y’Epfo.

Rwitezweho gukemura ikibazo cya sima nkeya ku isoko ry’u Rwanda cyatumye hari imishinga ihagarikwa by’agateganyo indi igakoresha ingengo y’imari irenze iyari iteganyijwe kubera ubuke bwa sima bwatumye ihenda.

Ubuke bwa sima ku isoko bwatumye ibiciro byayo bizamuka aho byageze ku 13 000Frw bivuye ku 8500Frw ku mufuka wa sima.

Ikibazo cy’ubuke bwa sima ahanini ikorwa n’uruganda rwa Cimerwa, cyatewe ahanini no gukenerwa cyane mu mushinga wo kubaka ibyumba by’amashuri birenga 20 000 hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Prime Cement, Eric Rutabana, yabwiye itangazamakuru ko uru ruganda rushya ruzazana ibisubizo ku kibazo cy’ubuke bwa sima kirimo kugaragara ku isoko ryo mu gihugu kandi rugahangira imirimo bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze.

Ati “Ntabwo ukora ishoramari rinini mu mushinga munini nk’uyu ureba inyungu gusa izaturukamo. Uba unakeneye gutanga umusanzu mu gushaka igisubizo cy’ikibazo gihari urwego rw’ubwubatsi rurimo guhura nacyo, akaba ari yo ntego yacu”.

Yakomeje avuga ko bizeye ko uru ruganda ruzagira uruhare rufatika mu kugabanya ubuke bwa sima burimo kuboneka muri iki gihe mu mishinga y’ubwubatsi itandukanye.

Uruganda rwa Prime Cement rwatangiye kubakwa muri Kanama 2018, ruzuzura rutwaye miliyoni zigera kuri 40$ ni ukuvuga miliyari zirenga 37 Frw. Biteganyijwe ko ruzatangira gukora rutanga umusaruro wa toni ibihumbi 50 ku kwezi, ni ukuvuga toni ibihumbi 600 ku mwaka.

Biteganyijwe kandi ko ruzaha akazi abarenga 300 bazakora mu mirimo itandukanye irimo gukora sima, kuyitwara, kuyipakira no gupakurura n’iyindi. Uru ruganda kandi ruteganya ko mu cyiciro gikurikira ruzakuba kabiri umusaruro warwo ukagera kuri toni miliyoni 1.2, aho ruzatangira kohereza sima mu bihugu by’abaturanyi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here