Mu Rwanda haraza kuba umuyaga udasanzwe iri Joro ryo kuwa 15 Nyakanga 2020.

0
387
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Itangazo ry’integuza y’umuyaga uteganijwe mu gihugu cy’u Rwanda ryashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) aho rigaragaza ko haza kuba umuyaga udasanzwe mu ntara zimwe na zimwe z’u Rwanda iri joro ryo kuwa 15 Nyakanga 2020.

Itangazo rivuga ko iri Joro tariki ya 15 Nyakanga 2020 kugeza kuya 16 Nyakanga 2020, hateganijwe umuyaga mwinshi uri kugipimo cya metero 8 na 13 ku isegonda mu bice byinshi bigize intara y’uburasirazuba ndetse n’Amajyepfo.

Naho ahandi mu gihugu hateganijwe umuyaga uringaniye.

Meteo Rwanda itangaza ko uyu muyaga uturuka ku butsikamire bw’umwuka mwinshi bwo mu majyepfo y;inyanje y’Ubuhinde( Indian Ocean).

Bitewe nuko ahateganijwe umuyaga mwinshi ndetse ushobora kwangiza ibintu mu Rwanda yaba ibikorwa remezo ndetse niby’abantu kugiti cyabo.

Abaturarwanda barasabwa kwitwararika ku mabwiriza bahabwa na Meteo Rwanda ku gira ngo hirindwe iyangirika ry’ibikorwa bimwe na bimwe.

Image

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here