Mu Rwanda havutse itorero riha ikaze abaryamana bahuje ibitsina.

0
653
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda babonye itorero ribaha ikaze rigatuma bumva bisanga, mu gihe ahandi muri Afurika abantu bemera ku mugaragaro ko ari abatinganyi bagihura n’itotezwa no gufatwa nk’ikibi.

Iri torero rishya ryafunguriye imiryango abatinganyi mu Rwanda ribaha uburenganzira bwo gusenga nk’abandi bantu bose ryitwa ‘Church of God in Africa in Rwanda’, riherereye mu mujyi wa Kigali rije mu gihe abaryamana bahuje ibitsina bakomeje kugenda bakirwa ndetse bakubahirwa ibyo bari cyo muri Sosiyete yakunze gutsimbarara ku muco.

Iri torero kandi ngo ritanga ahantu ho guhumuriza abadafite uburyo bwo gushyigikirwa cyangwa abanzwe n’imiryango yabo.

Jean D’amaour Abijuja, wemera ku mugaragaro ko ari umunyamuryango w’abaryamana bahuje ibitsina wakiriwe muri iryo torero, yirukanwe mu rusengero rw’abapentekote i Kigali nyuma y’uko abakuru barwo bavumbuye icyerekezo cye cy’imibonano mpuzabitsina. Kuri ubu avuga ko yabonye ubuhungiro ubwo iri torero ryafunguraga.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’abadage, Deutch well yagize ati: Naje hano kuko dusenga Imana nta gutukwa. N’umuntu nkanjye ufite dreadlock ahawe ikaze. None ubu nongeye kuririmba’.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here