Muhadjiri ateye umugongo Rayon Sports asinyira AS Kigali

0
343
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Hakizimana Muhadjiri yamaze gusinyira AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe, ni nyuma yo gutera umugongo Rayon Sports yamwifuzaga.

Hashize amezi hafi 3 havugwa inkuru y’ibiganiro bya Hakizimana Muhadjiri na Rayon Sports ngo abe yakwerekeza muri iyi kipe.

Uyu musore yakomeje kugenda akwepa kwepa iyi kipe atinza gusinya, tariki ya 21 Nyakanga 2020 byavuzwe ko yasinyishije uyu rutahizamu amasezerano y’umwaka umwe, gusa twari twababwiye ko uyu musore yanze gusinya kuko atabonaga amafaranga yose yari yemerewe aho haburaga miliyoni 4.5.

Andi makuru avuga ko yanze gusinyira Rayon Sports ngo abanze amenye niba izitabira imikino nyafurika ya CAF Consideration Cup, nyuma y’uko FERWAFA itangaje ko AS Kigali ari yo izasohoka Muhadjiri amakuru agera ku ISIMBI yemeza ko yahise ayisinyira umwaka umwe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ni bwo Muhadjiri yabonanye n’ubuyobozi bwa AS Kigali ahita ayisinyira umwaka umwe.

Uyu musore iyi kipe ikaba yamuhaye ibyo n’ubundi Rayon Sports yamuhaga miliyoni 13 ku mwaka umwe n’umushahara wa miliyoni.

Si inshuro ya mbere Muhadjiri yinjiye muri AS Kigali kuko no muri 2016 yarayisinyiye ariko ntiyayikinira kuko yahise ajya muri APR FC.

Ubwo yasinyaga muri AS Kigali

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here