Muhanga: Umwe mubakekwaho kwica umumotari yarashwe na Polise

0
199
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umusore witwa Ndayisaba Eric bakunda kwita Munyu, umwe mu bakekwaho icyaha cyo kwica umumotari mu Karere ka Muhanga bakamwiba na moto, yarashwe na Polisi ubwo yageragezaga gucika

Munyu yarashwe ubwo yajyaga kwereka inzego z’umutekano aho mugenzi we witwa Gasumuni ari, ageze mu nzira mu Kagari ka Gasave mu Murenge wa Rugendabari agerageza gucika ahita araswa arapfa. Yarashwe ahagana saa Sita z’amanywa ku wa 26 Nyakanga 2020.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Munyu yarashwe amaze gusimbuka imodoka ya Polisi akirukanka.

Yagize ati “Ni we wafatanywe na moto y’uriya mumotari bari bishe, arangije abwira Polisi ko hari mugenzi we bakoranye uzwi ku izina rya Gasumuni, aravuga ati ‘muze njye kumubereka’. Baragenda bageze mu nzira mu Murenge wa Rugendabari mu Kagari ka Gasave asimbuka imodoka yari imutwaye arirukanka nibwo rero yaraswaga.”

CP John Bosco Kabera yagiriye inama abaturarwanda yo kwirinda kujya mu byaha, aburira abibwira ko Polisi ihuze kubera icyorezo cya COVID-19 ko ibyo bibwira atari byo.

Ati “Abenshi bavuga ngo ‘buriya Polisi irahuze cyane mu gukangurira abaturage no kugenzura amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bati buriya nta bindi ireba’ ntabwo ari byo, turabireba byose.”

Yavuze ko abakora ibyaha birimo ubujura, ubwicanyi, kujya muri magendu n’ibiyobyabwenge bafatwa kandi bamaze igihe berekanwa.

Yaburiye abakomeje kwishora mu byaha ko bashobora guhura n’ibyago byo kwandura icyorezo cya COVID-19 ari bo babyiteye abasaba kubireka.

Ku wa 26 Nyakanga 2020 nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu batandatu bakekwaho kwica umumotari witwa Ndirabika Samson bamunigiye mu ishyamba riri hafi y’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2020, bakanatwara moto ye.

Abafatiwe i Muhanga ni Ntawuhongerumwanzi Damascène; Niyonkuru Janvier; Sibomana Philippe; Mfitumukiza Jovin na Cyuzuzo Claude. Bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Undi wafashwe ni Nzayisenga Eric bakunze kwita Munyu wafatanywe na moto mu Karere ka Ngororero, ari na we warashwe agerageza gucika.

Haracyashakishwa abandi barimo na Gasumuni bagize uruhare mu rupfu rwa Ndirabika Samson.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here