MUNYAKAZI SADATE AGIYE GUTANGA IKIREGO MURI FIFA

0
5639
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri habaye inama ihuza inzego ziyobora Rayon Sports ndetse n’uruhande rw’abahoze mu buyobozi bwayo, ndetse iyi nama ikemeza ko Munyakazi Sadate na bagenzi be bari abayobozi ba Rayon Sports bamburwa ububasha bwo gukomeza kuyobora iyi kipe, Munyakazi Sadate yavuze ko agiye kugeza ikibazo cye muri FIFA.

Munyakazi Sadate aravuga ko yarenganyijwe ndetse ko ateganya kujyana ikibazo cye muri FIFA aho yiteze ko azarenganurwa nyuma yo kwirukanwa ku nshingano ze zo kuyobora Rayon Sports.

Munyakazi Sadate yazize ko mu gihe yamaze ayobora Rayon Sports, yayiteje ibibazo byinshi bitandukanye aho yafashe iyi kipe ifite umwenda wa miliyoni 600 akaba ayisize irimo umwenda wa miliyoni 800.

Ibi byose byatumye inzego za Leta zifata iya mbere mu gukemura ibi bibazo ndetse na Perezida wa Repubulika nawe agira icyo abivugaho.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here