Murenzi Abdallah yavuze kuri Fiston Abdoul Razak wahakanye ko yavuganye na Rayon Sports

0
1346
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyuma y’uko Rayon Sports itangaje ko iri mu biganiro n’umurundi Fiston Abdoul Razak ariko uyu mukinnyi akaza kubihakana, Murenzi Abdallah yongeye kubishimangira ko ibiganiro byabayeho ariko ngo baje kugabanya imbaraga babishyiragamo.

Tariki 8 Ukwakira 2020, Murenzi Abdallah uyobora Rayon Sports mu gihe cy’inzibacyuho yatangarije B&B FM mu kiganiro Sports Plateau ko bari mu biganiro n’abakinnyi banyuranye barimo Fiston Abdoul Razak.

Icyo gihe yagize ati “Ibiganiro birimo gukorwa , nabyo bigenze neza byashoboka. (Fiston) ni umukinnyi mwiza unakunda Rayon Sports. Twari twaravuganye Rayon Sports ikiri i Nyanza bipfa ku munota wa nyuma ariko ntabwo iyo ‘contact’ yatakara gutyo gusa, abantu bagomba kuyibyaza umusaruro.

Nyuma yaho nibwo Fiston yifashishije amashusho yifashe agaragara avuga ko nta muntu n’umwe wo muri Rayon Sports baganiriye ndetse ngo kuza muri Rayon Sports nubwo ngo atari bibi ariko ngo si ukuri.

Muri ayo mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, Fiston yagize ati ” Amakuru ari gukwirakwira avuga ko Fiston ari mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports , nashakaga kuvuga ko ayo makuru atariyo. Si ikintu kibi ariko sibyo. Sinigeze mvugana na Perezida wa Rayon Sports , sinavuganye na team manager , n’umutoza wayo cyangwa se umukinnyi wayo n’umwe. Sinzi niba hari umuntu wifashishije izina ryanjye akaganira nabo ariko nkanjye ku bwanjye , navuga ko ayo makuru atari ukuri kuko n’ikintanagza ni uko havuzwe ko ibiganiro bigeze kuri 90%.

Fiston yakiniye amakipe atandukanye arimo LLB Académic FC yo mu Burundi ,Sofapaka FC yo muri Kenya, Mamelodi Sundowns yo Afurika y’Epfo, Bloemfontein Celtic nayo yo muri Afurika y’Epfo, 1º de Agosto yo muri Angola, Al-Zawraa yo muri Iraq, JS Kablylie yo muri Algeria. Ubu akinira Enppi SC yo mu Misiri.

Mu kiganiro yagiranye na Falsh FM mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 12 Ukwakira 2020, Murenzi Abdallah yavuze ko bari bavuganye na Fiston ariko ngo nyuma yo kubona undi rutahizamu , Mbelu Robert batijwe na TP Mazembe ngo bagabanyije imbaraga bashyiraga mu biganiro bagiranaga na we.

Ati ” Abakinnyi nyine ni uko ariko hari ama contacts amwe yari yakozwe (hari habayeho kuvugana). Tumaze kubona uriya muhungu Robert, ntabwo twashyizemo imbaraga kuko dufite Robert , tukagira na Camara twaba dufite ubusatirizi bwiza ku buryo gukomeza kongera abakinnyi n’umubare w’abanyamahanga bitwara amafaranga, byabaye ngombwa ko tugabanya imbaraga aho tubona tudafite amahirwe menshi.”

Uretse rutahizamu Moussa Camara wahoze muri Rayon Sports n’abakinnyi babiri Rayon Sports yatijwe na TP Mazembe (Vital Ourega na Mbelu Robert), undi ngo bamaze kuvuga ni Biramahire Abeddy.

Murenzi yatangaje ko Vital Ourega na Mbelu Robert bazagera mu Rwanda muri iki cyumweru. Hazabanza Vital Ourega ushobora kuhagera kuri uyu wa kabiri , hakazakurikiraho Mbelu Robert.

Src:rwandamagazine


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here