Muri Kenya umugabo yicishijwe amabuye nyuma yo gutema bikabije umufasha we amusanze kwa se.

0
105
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Boniface Kivuku Mutua w’imyaka mirongo itatu (30), w’umunya Kenya utuye mu gace ka Machakos, nyuma yo kujya gucyura umugore we bari baratandukanye bikarangira Boniface atemye uwo mugore bikabije yatewe amabuye n’abaturanyi kugeza ubwo apfuye.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Daily mail cyanditze iyi nkuru, kiratangaza ko uyu Boniface Kivuku yagiye gusura umugore we Purity Muthoki Makau batandukanye nyuma y’imyaka itatu gusa bakoze ubukwe.

Mu kuhagera se wa Purity Muthoki umugore wa Boniface, yahise abasiga ngo baganire maze yigira mu baturanyi.

Ngo nyuma y’akanya gato yahise yumva umukobwa we avuza induru cyane maze aza yiruka ngo atabare ahageze asanga urugi rufungiye mu imbere.

Ibinyamakuru byo mu gace ka Makueni mu majyepfo ya Kenya ahabereye ibyo bitangaza ko Boniface yari yatemaguye umugore we yakuyeho ibiganze ndetse n’intoki zisa nkizavuyeho ziregarega.

Nicolas Makau Munywoki  se wa Purity yitabaje inzego z’umutekano maze zica uwo muryango nibwo abaturage bahise basamira hejuru Boniface n’uburakari bwinshi bamutera amabuye kugeza ashizemo umwuka.

Purity yahise ajyanwa ku bitaro byo mu gace ka Makueni gusa ibiganza byasaga nk’ibyavuyeho kandi afite ibikomere byinshi mu mutwe.

Dr Athman Lugogo umuganga ukorera mu bitaro bya Makueni yagize ati.” Twakiriye umugore muri iki gitondo ufite imyaka 24 ibiganza bye bitariho bifashwe n’uruhu gusa ndetse n’intoki ze zavuyeho.”

Yongeye ati” Ubu itsinda ry’abaganga riri kumwitaho cyane ndetse afite ikibazo yagize mu mutwe gusa aritabwaho araza kumera neza” .

Kugeza ubu inzego zishinzwe umutekano ziri gukora iperereza ku rupfu rwa Boniface bimwe mu bitari kunyura abaturage bavuga ko yarakwiriye gupfa kuko yakoze kinyamaswa.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here