Musanze: Umugabo bamusanze yimanitse mu mugozi ufashe ku gisenge yapfuye.

0
183
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umugabo witwa Serugendo Juvenal wo mu mudugudu wa Cyibinyogote, mu kagari ka Muharuro, mu murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze, yasanzwe iwe mu rugo yapfiriye mu mugozi, bikekwa ko yaba yiyahuye.

Mu masaa moya z’umugoroba wo ku cyumweru tariki ya 05 Nyakanga 2020, nibwo umugore n’abana ba Nyakwigendera bageze mu rugo bagasanga amanitse mu mugozi wari uziritse ku gisenge cy’inzu.

Nkusi Juvenal uyobora umudugudu wa Cyibinyogote, yabwiye Rwandan news ko Nyakwigendera Serugendo yari amaze igihe arwaye mu nda, gusa urupfu rwe rukaba rwatunguranye bijyanye n’uko yari yatangiye koroherwa.

 Uyu muyobozi abajijwe niba Nyakwigendera hari amakimbirane yari afitanye n’umuryango we cyangwa ibindi bibazo byaba byatumye ahitamo kwiyambura ubuzima, yavuze ko hataramenyekana impamvu yaba yatumye yiyahura, gusa avuga ko hari amakuru yavugaga ko umugore we amuca inyuma.

Umurambo wa Nyakwigendera Serugendo wajyanwe ku bitaro bya Ruhengeri aho wagiye gusuzumirwa ngo hamenyekane mu by’ukuri icyamwishe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here