Musanze: Umugabo yishe umugore bamaranye amezi 3 babana.

0
148
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu murenge wa Gataraga umugabo yicishije umugore we ibyuma aratoroka. Ubuyobozi buvuga ko nta makimbira buzi umuryango wari ufitanye, na cyane ko wari umugore n’umugabo bari bamaranye amezi atatu gusa.

Tuyisenge bakunze kwita Mpinja w’imyaka 23 y’amavuko, yari amaze amezi atatu abana na Uwurukundo Claudine w’imyaka 32. Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Nzeri nibwo bivugwa ko umugabo yishe umugore we amuteye ibyuma.

Nyakwigendera n’ubwo nta mwana yari afitanye n’umugabo we Tuyizenge, amakuru agera ku Umuseke dukesha iyi nkuru ni uko yari afite umwana w’imyaka 9.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius avuga ko nta makimbirane yari azwi muri uyu muryango.

Ati “Amakuru twamenye ni uko yamwishe ahagana saa munani (z’ijoro) akoresheje ibyuma, agerageza kumusohora ariko biramunanira amusiga ku muryango. Nta makimbirane tuzi bari bafitanye kuko bari bamaranye amezi atatu babana”.

Kabera Canisius avuga ko amakuru bahawe n’umwana wa Nyakwigendera ari uko mbere yo kuryama, nyina n’umugabo we babanje gupfa telephone.

Agira ati “N’ubwo nta makimbirane twari tuzi, umwana wa Nyakwigendera yatubwiye ko babanje gupfa telephone ariko nyuma baryama nta kibazo.”

Nyuma y’uko Tuyizenge yishe uriya mugore bashakanye yahise atoroka. Kuri ubu ari gushakishwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano.

Isoko y’inkuru: Umuseke.rw


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here