Mushiki wa Barack Obama yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera umusatsi we [AMAFOTO]

0
351
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umugore witwa Auma Obama yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera amabara y’umuhondo yashyize mu musatsi we yasimbuje uwo yari yarashyizeho w’amaderedi.

Rita Auma Obama akimara gushyira hanze uyu musatsi w’aumuhondo we mushya,ibitekerezo by’abafana be byabaye byinshi kuri Twitter bawuvugaho.

Rita Auma Obama ni mushiki wa Barack Obama wabaye perezida wa 44 wa USA ndetse anakora amateka yo kuba umwirabura wa mbere uyoboye iki gihugu cy’ubukombe ku isi.

Uyu mugore wize amasomo y’imibanire ya muntu ndetse akaba ari n’umwanditsi,yabwiye abamukurikira ko iyi misatsi migufi ariyo yahisemo ndetse ariyo igiye kumuranga.

Yagize ati “Nagiye kwiyogoshesha,nsohoka ngaragara gutya.Uku niko ngiye kujya ngaragara.”

Auma yashinze umuryango wigenga ufasha imfubyi n’abakiri bato muri Kenya babayeho mu buzima bubi.

Bamwe mu bakunzi b’uyu mugore bashimye uyu musatsi we mu gihe abandi bamwibasiye.

Uwitwa Robert Kibiwot ati “Ukuri gukwiriye kuvugwa,ntabwo ari byiza gusa ni wowe muyobozi w’ubuzima bwawe.”

Abdinoor Ole Hussein we yahize “Oya,uwakogoshe akwiriye guhita afungwa.”

Icyakora hari abandi bishimiye uyu musatsi wa Auma.Mara Menzies we yagize ati “Ndawukunze.Inseko yawe iragaragaza ko nawe wawukunze.”

Chirosogonas Mc’Odhiambo we ati “Ntugire ikibazo.Ibi nibyo bita gukura ufite amahoro.Uragaragara neza.”

Uyu mubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa akunze gushyira hanze amashusho ari kubyinana n’uyu mwana we.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here