Nairobi:Ibihumbi byinshi byabyukiye mu myigaragambyo yamagana igipolisi gishinjwa kwica abantu barenga 40.

0
200
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abanyakenya baba mu duce dutuwemo cyane na rubanda rwa giseseka i Mathare mu murwa mukuru wa Kenya,Nairobi kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Kamena 2020,babyukiye mu mihanda y’umurwa mukuru.

Barigaragambya,bamagana ingufu z’umurengera zikoreshwa n’igipolisi mu guhangana n’abarenga ku mategeko yashizweho na guverinoma ya Kenya agamije kubuza ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus mu baturage.


Nyuma y’uko iyi myigaragambyo itangiye,ikigo cyo muri Kenya kigenga kigenzura ibikorwa by’igipolisi cyahise gitangaza ko kirmo kiratohoza imfu z’abantu 15 bishwe n’igipolisi kuva mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2020.

Ni mu gihe kandi n’andi mashyirahamwe aharanira iyubahiriza ry’uburenganzira bwa muntu avuga ko na yo afite amakuru yemeza ko igipolisi kishe abantu barenga 20 bazize gusa kurenga ku mategeko abuza gukora ingendo mu ijoro.

Iyi myigaragambyo yaje mu gihe kuri uyu wa mbere guverinoma ya Kenya yari yatangaje ko abateranira hamwe,abakora inama,abasenga cyangwa abigaragambya bashobora gutabwa muri yombi kubera ko baba bashobora guhererekanya icyorezo cya COVID19.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here