“Namufashe ku ngufu ku gahato, kuko yari yanze kwemera ko turyamana.”_ Inkuru irambuye.

0
585
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu gihugu cya Nigeria, polisi yo mu ntara ya Ogun yataye muri yombi umugabo w’imyaka 29 witwa Buhari Abiola ukekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 21.

Uhagarariye mu gace ka Ojere kari muri iyo ntara yemeje iby’iri hohoterwa kuri iki cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2020. Uyu mupolisi witwa Abimbola Oyeyemi, yavuze ko ukekwa yashyikirijwe polisi nyuma y’uko uwahohotewe yakomeje kuvuza induru abantu bagatabara bahamagaye na polisi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ‘Daily Post’ cyo muri Nigeria, avuga ko uyu wahohotewe yacuruzaga ibijumba ndetse n’imigati ku muhanda ugana ku rusengero ahitwa Ojere. Uwakekwaga yavuze ko yabwiwe n’uwo wahohotewe kuza gutwara mu rugo iwe ibijumba yari yaguze.

Oyeyemi yakomeje agira ati “uwahohotewe yatubwiye ko igihe uwo mugabo yari ahageze, yamuhatirije kugira ngo yinjire mu cyumba aho yaje kumusambanyiriza ku gahato”

Igihe bari bari kumuhata ibibazo, umupolisi yavuze ko uwakekwaga wari wanahakanye ibyo aregwa, nyuma yaje kuza kwemera ibyo yaregwaga

Yagize ati:

Uyu mugabo yatubwiye ko yahoze asaba uyu mukobwa ko baryamana ariko umukobwa agakomeza kumuhakanira, nyuma rero aje kubona ko acuruza ibijumba, yiyemeje kuzabyuririraho kugira ngo baryamane.

Komiseri wa polisi muri iyi ntara ya Ogun, CP Kenneth Ebrimson yategetse ko ukekwa yohererezwa ikigo gishinzwe gukumira ubucuruzi bw’abantu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gashami gashinzwe ubugenzacyaha n’iperereza kugira ngo akurikiranwe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here