Ndimbati arashinjwa kwambura umumotari amafaranga 800 Frw

0
1011
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ni kenshi abantu b’ibyamamare bavugwaho ubwambuzi bwa hato na hato aho hari bamwe bitwaza ubwamamare bwabo bakambura abamotari nk’uko umukinnyi wa Filime Uwihoreye Moustapha (Ndimbati) yabikoze agatekera imitwe umumotari.

Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2020, mu masaha ya Saa 10 z’amanywa, umumotari utifuje gutangaza amazina ye yahuye n’umunyamakuru wa InyaRwanda dukesha iyi nkuru amusanze ku Biro byabo biri mu mujyi wa Kigali, amubwira ubutekamutwe akorewe na Ndimbati wamamaye muri Filime Nyarwanda.

Uyu mumotari yavuze ko akigeza Ndimabti mu mujyi wa Kigali ku nyubako ya La Bonne Adress yasabwe gutegereza gato uyu mukinnyi wamubwiye ko ahita agaruka akamwishyura. Umumotari yavuze ko yategereje hafi isaha n’igice araheba. Nyuma yo kumubura yabashe umwanzuro wo kwinjira muri iyo nyubako, afatira feri kuri Biro bya INYARWANDA dukesha iyi nkuru, ni ko guhura n’umunyamakuru aramutakira.

Mu magambo y’uyu mumotari, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru, yagize ati: “Muraho, ese nta Ndimbati umboneye muri iyi nyubako ko yanyambuye amafanga yanjye agera kuri 800 Frw, namutwaye kuri moto arambwira ngo mutegereze none nahebye, ni gute umumotari ategereza hafi amasaha 2 kandi ari guhiga ibimutunga, namubuze pe, ubu se mbigenze nte ?”.

Nyuma yo kumva akababaro k’uyu mumotari, umunyamakuru yagerageje guhamagara Ndimbati ngo amusobanuze aho ari ndetse n’icyo avuga kuri ubu bwambuzi ashinjwa. Ndimbati yagize ati: “Njyewe nta mumotari nambuye kandi ntabwo ndi mu mujyi, gusa mu kanya kaza kuza ndagera mu mujyi urumva rero ko ambeshyera”.

Amakuru umunyamakuru wacu afitiye gihamya ni uko igihe twahamagaraga uyu mukinnyi wa filime uri mu bakunzwe cyane yari ari mu mujyi mu nyubako yashakishirizwagamo, ibyerekana ko uyu mumotari wadutakiye atamwibeshyeho koko. N’ubwo Ndimbati yahamije ko atigeze agera mu mujyi, INYARWANDA dukesha iyinkuru ifite amakuru avuga ko yageze muri iyi nyubako yashakishirizwagamo akaba yahageze mu gitondo, gusa nyuma yaho akaba yaje guhita yongera akagenda.

Ndimbati ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe na benshi kubera uburyo akina muri filime y’urwenya ya Papa Sava ari naho yakuye izina ‘Ndimbati’. Yamamariye kandi muri filime ‘City Maid’ ifatwa nka nimero ya mbere muri filime nyarwanda zikunzwe cyane mu gihugu by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here