Netflix yasohoye filimi ivuga kuri Kabuga n’uko yatawe muri yombi muri Kenya akarekurwa

0
202
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Netflix isanzwe igaragaza amafilimi y’ingeri zitandukanye yasohoye filimi mbarankuru (documentary)yitwa The World’s Most Wanted igaragaza abantu batanu bahwizwe bukware n’inzego z’ubutabera ku isi .

Igice cya mbere cy’iyi filimi cyasohotse ku wa gatatu tariki 5 Kanama kikaba kigaragaza uko aba batanu bagiye bihishaijisho ry’ubutabera nubwo akayabo k’amadolari kabaga kabashyiriweho.

Muri bo hazamo umunyarwanda Felicien Kabuga ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 akaba aherutse gutabwa muri yombi mu Bufaransa.Ku myaka 85 ni we munyabyaha ukuze kurusha abandi bagaragara muri iyi filimi akaba yaramaze imyaka 26 ahigwa.Kabuga yari yariyise amazina 28 yifashishaga mu kuyobya uburari.

Muri iyi filimi kandi hagaragaramo uko Kabuga yatawe muri yombi na Kenya nyuma akarekurwa.

Abandi bagaragara muri iyi filimi harimo El Mayo Zambada wacuruzaga ibiyobyabwenge akaba ari Umunyamexique ,Semion Mogilevich ,ukomoka muri Ukraine ushinjwa ubwicanyi,Matteo Messina,umunya Sicilia wari mu ba mafia ,ndetse na Samantha Lewthwaite, uyu we akaba ari umugore ushinjwa kuba inyuma y’ibitero by’iterabwoba ukomoka muri Ireland y’Amajyaruguru.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here