Neymar Jr yizihizaga I sabukuru y’imyaka 28 amaze avutse aho yakoresheje ikirori cyakataraboneka cyari kitabiriwe naba star batandukanye

0
59
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umukinnyi ukinira Paris saint Germain (PSG) yo mubufuransa akaba numukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Brasil Neymar Junior Santos da Silver, uyu mukinnyi akaba yaraciye mu makipe nka Barcelona, aho yaje kubakira izina cyane ubwo yakinanaga na Lionel Messi nyuma akaza kwerekeza muri PSG aho yaguzwe akayabo ka million 222 za ma euro, abaka umukinnyi wa mbere uhenze kw’isi muri ruhago, benshi bemeza ko Neymar jr arumwe mubakinnyi basigaye bafite impano yo gukina umupira wamaguru yagatangaza akaba yizihizaga isabukuru y’imyaka 28 aho uyu mukinnyi yabonye izuba 05/02/1992 avukira I sao Paulo muri Brasil. Iyi sabukuru yahisemo kuyegeza imbere ayizihiza kuri icyi cyumeru.

Uyu mukinnyi i sabukuru ye yari yitabiriwe nu muryango we, inshuti ze n’abakinnyi bagenzi bakinana muri Paris saint Germain. Iyi sabukuru ye akaba yayizihirije mukabyiniriro kitwa YoYo gaherereye I Paris mu murwa mukuru wu bufaransa ugenze urugendo ruto uvuye kumunara wa Eiffel Tower.

Neymar jr akaba yaje muri iyi sabukuru mumwambaro mwiza cyane w’umweru hose ya mbaye n’inkweto nziza cyane yahawe nuruganda rwa Nike.

ibi birori bikaba byatangiye mu ma saa 9h00 zijoro aribwo abakinnyi benshi baba star bahageraga batwikiriwe nimitaka kubera imvura. Kylian Mbappe akaba yaje kuhagera atinze muma saa 11h30 zi joro ubwo yari yabanje kwitabiri ibindi birori by’umukinnyi Blaise Matuidi, gusa umutoza wa PSG Tomas tuchel akaba atagaragaye muri ibi birori.

Abandi bakinnyi bakinana muri PSG bitabiriye iyi sabukuru bari bambaye nabo imyenda myiza cyane y’umweru hari nabandi bakinnyi bitabiriye ibi birori basanzwe bakina muzindi kipe nka Memphis Depay ukina muri Lyon.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here