Neymar jr yongeye kugira ikibazo kimvune akaba yamaze gukurwa kurotonde rw’abakinnyi bazakina ejo ubwo bazaba bahura na Nantes.

0
55
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ubwo Paris Saint Germain yakinaga n’ikipe ya Montpellier muri shampiyona y’ubufaransa aho PSG yaje kwitwara neza ikanyagira iyi kipe ibitego 5-0 byatsinzwe na Dimaria, mbappe, kurzawa na sarabia ikindi gitego iyi kipe iza kukitsinda.

Uyu n’umukino Neymar yigaragajemo nubwo atabashije kubona inshundura , Neymar mugice cya mbere cyu y’umukino yaje kugira ikibazo kimvune aho yavunitse urubavu nkuko tubikeseha ikinyamakuru BBC cyandikira mubwongereza .Uyu mukinnyi  nyuma yo kwizihiza isabukuru ye yi myaka 28 amaze  avutse kuri icyi cyumweru. Uyu munsi nibwo iyi kipe yaje gutangaza ko uyu mukinnyi yahuye n’ikibazo kimvune.

Umutoza wa PSG ( Thomas Tuchel) mukiganiro nabanyamakuru yavuze ko uyu mukinnyi atazagaragara ku mukino bafitanye na Nantes kuri uyu wa 2, gusa ngo arizero ko imvune ya Neymar idakangaye, mugihe haburaga iminsi micye ng’ iyi kipe yinjire mumikino ya 1/8 cya champions league aho  biteguraga gutangira imikino ya 1/8 kirangiza cya Champions league aho bagomba gukina n’ikipe ya Borussia Dortmund yo mubudage. Iyi kipe itabashije kubona uyu musore yaba yongoye kugira igihombo gikomeye cyane kuko kuva uyu mukinnyi bamugura kuva muri Barcelona muri 2017 ntarakina 1/8 cya champions league kuko yabaga ari mumvune bikaviramo iyi kipe gusezererwa itarenze 1/8.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here