Neymar yashimishijwe n’urukundo ruri hagati ya mama we n’umusore arusha imyaka 30

0
790
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umusore witwa Tiago Ramos w’imyaka 22 kuri ubu ari mu rukundo n’umubyeyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru Neymar Jr. Neymar nawe akaba yashimishijwe n’uko umubyeyi we ari mu rukundo n’umusore usanzwe ari umufana we ukomeye.

Nadine Goncalves umubyeyi w’icyamamare mu mupira kuri ubu urukundo ruragurumirana hagati ye n’umusore arusha imyaka 30.Mu bitangazamakuru byinshi ku isi iyi niyo nkuru iri kugarukwaho n’abatari bacye,ibi byabaye nyuma yaho Nadine  ashyize hanze ifoto ari kumwe n’umusore muto cyane urushwa n’umuhungu yibyariye imyaka 6 y’amavuko, akaba ari we uri mu rukundo nawe muri iyi minsi.

Nadine abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse ubutumwa bugaragaza ko nta gushidkanya ari mu rukundo n’uyu musore ukiri muto. Yagize ati “Ikidafite ubusobanuro ntabwo wagisobanura, ubana nacyo”. Arangije yashyizeho utumenyetso twinshi tw’umutima.

Umuhungu we Neymar Jr usanzwe ukinira ikipe ya PSG yishimiye uru rukundo rw’umubyeyi we na Tiago Ramos w’imyaka 22 nawe uzwi mu mikino yo kuri mudasobwa muri Brazil. Anyuze nawe kuri Instagram, Neymar yahise asubiza ubu butumwa bwa nyina, agira ati “Ishime mama, ndagukunda.” Yahise ashyiraho utumenyetso tw’umutima twinshi.Ibi bikaba byabaye nyuma yuko ababyeyi ba Neymar batandukanye mu mwaka w’ 2016 nyuma y’imyaka 25 bari bamaze babana mu nzu imwe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here