Ngoma: Umugabo ukekwaho kwica umugore we akoresheje umuhoro ari gushakishwa

0
143
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umugabo witwa Nshimiyimana Emmanuel ari gushakishwa n’inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma nyuma yaho akekwaho kuba mu ijoro ryakeye yishe umugore we amutemesheje umuhoro agahita atoroka.

Byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu mu Mudugudu wa Kavumve mu Kagari ka Rubago mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, Mbarushimana Ildephonse yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yari uw’isezerano kuri uyu mugabo akaba yabaga mu Karere ka Kirehe aho yari yaramusize akaza gushaka undi mugore i Rukumberi. Ngo yari yaje kumureba kugira ngo amuhe amafaranga yo gutangira mituweli abana.

Ati “ Yari yarashatse undi mugore inaha Rukumberi undi yaramutaye i Kirehe, aho Kirehe uyu mugore yamurereraga abana uyu mugabo yari yarabyaye hanze we ntibigeze babyarana. Yaje inaha rero aje kumwaka amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bw’abo bana be. Yari yacumbitse ku baturanyi kugira ngo aze kuvugana n’uyu mugabo mugitondo undi aza kubimenya aramurarira.”

Yakomeje agira ati “ Mu ijoro rero umudamu yasohotse agiye kwihagarika undi ahita amubona amwirukankaho abaturanyi barahurura uwatabaye bwa mbere yahise amutema ukuboko afata wa mugore amutemesha umuhoro aramwica, umugabo yahise ahunga ubu turi kumushakisha.”

Mbarushimana yakomeje avuga ko ubutumwa baha abaturage ari ukwirinda amakimbirane mu muryango ngo kuko ariyo avamo intandaro y’ubu bwicanyi, yabasabye kujya bitabaza ubuyobozi aho bibaye ngombwa mu rwego rwo kwirinda ubwicanyi.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzumwa mu gihe uyu mugabo we agishakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.

Isoko y’inkuru: Igihe


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here