Ngoma:Umwana w’imyaka 5 yapfiriye mu nzu azize kubura umwuka harakekwa amakara yafashwe n’umuriro

0
97
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umwana w’imyaka itanu y’amavuko yapfuye wo mu mudugudu wa Kanyinya mu kagari ka Mutsindo umurenge wa Gashanda,yapfuye azize kubura umwuka bitewe n’umufuka w’amakara wahiriye mu nzu yari aryamyemo.

Irambona Patrick yari mwene Habyarimana Joseph w’imyaka 35 y’amavuko na Itangishaka Emerta 25 w’imyaka y’amavuko yitabye Imana mu masa tatu n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020.

Amakuru agera kuri IGIRE dukesha iyi nkuru avuga ko uwo mwana se Habyarimana atakibana n’umugore we ariwe nyina wa nyakwigendera Irambona,ngo saa kumi n’ebyiri za nimugoroba yavuye kwarura amakara yari yaratwitse maze afata umufuka wayo awushyira mu nzu.Ubwo yasubiyeyo kuzana andi makara yari asigayeyo ariko umwana we Irambona amuryamishije mu cyumba.

Ubwo mu kugaruka yaje asanga wa mufuka w’amakara yari yasize muri salo amakara arimo yahiye bikekwa ko yakongerejwe n’ikara ryari ririmo ritazimye neza,noneho agiye kureba mu cyumba asanga umwana yitabye Imana bigakekwa ko yaba yapfuye azize ubushyuhe bwakomotse Kuri ayo makara yahiye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashanda Buhiga Josué yemereye IGIRE dukesha iyi nkuru amakuru y’urupfu rw’uwo mwana ndetse ko bikekwa ko yaba yapfuye biturutse ku bushyuhe bwatewe n’ayo makara.

Ati”Umubyeyi w’uwo mwana yari yatwitse amakara,mu masa kumi n’ebyiri n’igice azana umufuka wa mbere yawaruye,twibwiye ko Wenda mu kwarura ashobora kuba yazanyemo ikara ritarazima.Amaze kugera mu rugo umwana amusiga mu cyumba amuryamishije asubirayo kuzana undi mufuka agarutse yaje gusanga ya makara yasize muri salo yahiye.Umwana ubwe ntabwo yahise ahubwo yishwe n’ubushyuhe”.

Gitifu Buhiga yavuze ko ubuhamya bahawe n’abaturage baturanye na Habyarimana bemeza ko yakundaga uwo mwana we nubwo batabanaga na nyina kuko nyina w’uwo mwana yahukanye.

Yasabye abaturage yashishikarije abaturage kudashyira amakara ndetse n’imbabura mu mu nzu ahubwo bakayashyira mu gikoni kuko bitera impanuka ziterwa no kubura umwuka.

Muri iki gitondo cyo kuwa Kane tariki 01 Ukwakira nibwo umurambo woherejwe ku bitaro bya Kibungo.

Isoko y’inkuru: IGIRE


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here