Ngororero: Umugabo yafashwe asambanya umwana w’imyaka 12 ahita apfa Dasso zimushoreye kuri Sitasiyo ya Polisi.

0
182
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umugabo wo mu karere ka Ngororero ubwo yafatwaga ari gusambanya umwana w’imyaka 12 , yahise ahitamo kwinaga mu modoka ihorera maze ahita apfa ataragera kuri Polisi.

Byabereye mu Murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero kuwa kabiri tariki ya 16 Kamena 2020, mu ma saa sita z’amanywa. Uwo mugabo yari ashorewe n’aba Dasso bamujyanye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya, nyuma yo gufatwa ashinjwa gusambanya umwana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya Ndayisenga Simon, yavuze ko uyu mugabo yiyahuye mu modoka ku bushake.

Amwe mu magambo dukesha ikinyamakuru Igihe cyatangaje iyi nkuru avuga ko uyu munyamabanga nshingwa bikorwa wo mu mu murenge wa Kabaya yavuze ko aba Dasso bari bamaze kumufata bamujyanye kuri sitasiyo ya polisi, noneho bahuye n’imodoka ya Fuso izamuka ahita ayijugunyaho mu mapine ahita yitaba Imana.

Yabikoze ku bushake mu buryo bwo kwiyahura, umurambo wahise ujyanwa ku bitaro naho umwana nawe aajyanwa gusuzumwa.”

yagize ati,” uyu mugabo Yari akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 12. Bikekwa ko iki cyaha yagikoze ku itariki 14 ku Cyumweru.

Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kabaya gukorerwa isuzuma, mbere y’uko ashyingurwa.

Abanyarwanda barasabwa ko uwabona umwana wese ahohoterwa yakwihutira kubimenyesha inzego z’umutekano, hanyuma abantu nkabo bagafatwa bagahanwa kuko bangiza ahazaza h’abana.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here