Ngororero: Yiyahuye mu kizenga ‘nyuma gato’ y’uko umugabo we yimanitse

0
148
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku Cyumweru taliki 05, Nyakanga, 2020 umugore witwa Marceline Mukabonera yiyahuye mu kizenga kiri ahitwa Rutenga arapfa. Hari hashize imyaka mike umugabo we yimanitse mu mugozi, basize abana batatu umuto afite imyaka umunani.

Mukabonera yari atuye mu kagari ka Karambo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki 05, Nyakanga, 2020 yarazindutse ajya kwiyahura mu kizenga cy’amazi kiri ku rugabano rw’akagari ka Karambo n’akagari ka Ruhanga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo, Yvonne Muvandimwe Christine avuga ko ikibabaje kandi gitangaje ari uko umugabo w’uriya mugore nawe yapfuye yiyahuye mu mugozi.

Ati: “ Ikibabaje ni uko umugabo w’uriya mugore nawe yapfuye yimanitse mu mugozi. Wagira ngo ni ibintu byo mu muryango wabo. Basize abana batatu, umuto muribo akaba afite imyaka 8, kuko yavutse muri 2012.”

Muvandimwe avuga ko nyuma yo kumenya amakuru y’urupfu rwa Mukansonera, Urwego rw’ubugenzacyaha bwafashe umurambo we ujya gupimirwa ku bitaro bya Muhororo, nyuma uvanwayo ukaza gushyingurwa kuri uyu wa Mbere.

Dr Yvonne Kayiteshonga uyobora Ishami ry’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima rishinzwe indwara zo mu mutwe, muri 2019 yabwie UMUSEKE ko  hari ijanisha runaka ryerekana ko kwiyahura bishobora kugira imizi mu muryango runaka.

Dr Kayiteshonga yavuze ko mbere y’uko umuntu yiyahura, hari ibimenyetso byo gutabaza abanza kwerekana, birimo kwigunga, kutiyitaho n’ibindi. Ibi hamwe n’ibindi bimenyetso biba ari impuruza uwo muntu aba atanga, asaba abandi kumuba hafi, bakamuhumuriza, ibyo akeneye mu buzima bakabimuha kugira ngo yongere abukunde.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here