Ikipe ya Liverpool ikomeje kwanikira ayo bahanganye muri shampiyona y’ubwongereza izwi ku izina rya Premier League.Ku wa gatandatu yatsinze Southampton ibitego 4-0 ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 22 hagati yayo na Manchester City iyikurikiye ,n’ubwo Manchester City ifite umukino izakina na Tottenham.
Ibitego byatsinzwe na Oxlade Chamberlain,captain Henderson ndetse umunyamisili Mohamed Salah atsinda bibiri.Kuri ubu iyi shampiyona iri ku munsi wa 25 bivuze ko hasigaye imikino 13 gusa.Liverpool ikaba itaratsindwaho na rimwe ndetse igikomeye cyabayeho akaba ari ukunganya na Manchester United mumikino ibanza .Ifite amanota 73 kuri 75 ashoboka .
Liverpool ikomeje gutsinda imikino yayo n’izo bihanganye zikayitsinda byaba bivuze ko izatwara igikombe ku itariki ya 4 Mata, aho izaba yasuye mukeba wayo Manchester City iyikurikiye.
Benshi bibaza niba izarangiza umwaka w’imikino idatsinzwe; agahigo gafitwe na Arsenal yo muri 2004 ubwo yatozwaga na Arsene Wenger .Iyo kipe ya Arsenal kandi yambukiranyije indi shampiyona imara imikino 49 itaratsindwa, aho yaje guhagarikwa na Manchester United ku wa 50 mu cyaje kwitwa ‘The Battle of the Buffet’.Ni umukino waranzwemo imvururu ku buryo uwatozaga Manchester United Sir Alex Ferguson yaje kumenwaho pizza na Cesc Fabregas.
Imwe mu mikino ikomeye Liverpool igomba kwikura imbere harimo Merseyside derby;umukino uyihuza n’abaturanyi bayo Everton tariki 14 Werurwe,ikazakira Manchester City ku itariki ya 4 Mata .Ku itariki 2 Gicurasi izasura Arsenal naho ku itariki 9 muri uko kwezi yakire Chelsea i Anfield.
Dore imikino Liverpool isigaje muri shampiyona
15/02 Norwich vs Liverpool
24/02 Liverpool vs West Ham
29/02 Watford vs Liverpool
07/03 Liverpool vs Bournemouth
14/03 Everton vs Liverpool
21/03 Liverpool vs Crystal Palace
04/04 Man City vs Liverpool
11/04 Liverpool vs Aston Villa
18 /04 Brighton vs Liverpool
25/04 Liverpool vs Burnley
02/05 Arsenal vs Chelsea
09/ 05 Liverpool vs Chelsea
17/05 Newcastle vs Liverpool