Nigeria: Abashinwa 4 bashimuswe bakomeje guteza impagarara hagati y’ibihugu byombi

0
89
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abantu bitwaje intwaro bashimuse Abashinwa bane b’abubatsi muri leta ya Cross River iri mu majyepfo ya Nigeria.

Umuvugizi wa polisi muri iyi leta, Irene Ugboh Itohan, yatangaje ko aba bubatsi b’Abashinwa koko bashimuswe.

Madamu Irene Itohan yavuze ko umupolisi wariho akorana nabo yiciwe muri iki gikorwa cyabaye kuwa kabiri nijoro mu gice cy’icyaro ahitwa Akampka.

Abashinzwe umutekano boherejwe gushakisha aba banyamahanga bashimuswe.

Ntiharamenyekana impamvu bashimuswe, gusa ibikorwa nk’ibi bigamijwe gusaba amafaranga bibaho kenshi muri Nigeria bikibasira abaturage b’iki gihugu n’abanyamahanga.

Hato na hato abashimuswe bicwa n’ababatwaye iyo ibyo basaba bitubahirijwe nk’uko byagiye bigaragara mu bihe byashize.

Nk’uko bitangazwa na Ambasaderi w’Ubushinwa muri Nigeria ,Bwana Zhou Pingjian ,muri iki gihugu cya Nigeria habarurwa Abashinwa basanga ibihumbi mirongo itanu (50,000) .Benshi usanga bakora mu mirimo y’ubwubatsi n’iy’ubucuruzi.

Amakuru avuga ko hari ibaruwa yavuye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa basaba ubuyobozi bwa Nigeria gushakisha abashimuse ababagabo ,abashimuswe bakagaruzwa.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here