Niringiyimana wakoze umuhanda wenyine,amafaranga yamushiranye aratakambira Airtel.

0
907
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Niringiyimana Emmanuel wo mu murenge wa Murambi mu karere ka Karongi uzwiho kuba yarahanze umuhanda wa km 7 wenyine aratangaza ko amafaranga amaze kumushirana ku buryo kurangiza kwagura uwo muhanda ku buryo imodoka ziwucamo bitamworoheye.

Niringiyimana avuga ko ibikorwa byo kwagura uyu muhanda bimaze kumutwara asaga 5.000.000frw ahemba abakozi akoresha no kugura ibikoresho, akavuga ko n’ubwo imirimo ikomeje ariko nta bushobozi asigaranye bwo guhemba abakozi kandi hakiri igice kidatunganyije kireshya na 800m.

Kubera izi mpungenge byatumye sosiyeti y’Itumanaho ya Airtel Rwanda ifatwa nk’iyari ku isonga mu gushyigikira Niringiyimana Emmanuel,mu gikorwa cy’inyamibwa yakoraga ,ibazwa icyo yiteguye gukora

Ubuyobozi bwa Airtel bugaragaza ko bwakoranye neza na Niringiyimana mu bikorwa byo kwamamaza kandi bwiteguye kumwongerera amasezerano kugira ngo inzozi ze zibe impamo, arangize ibikorwa bye.

Biteganyijwe ko amasezerano yari afitanye na Airtel azarangirana n’ukwezi gutaha kwa Kanama 2020.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here