Ntibisanzwe:Umwana w’imyaka 10 wo muri Afurika yahawe akazi ko kwigisha mudasobwa mu Bwongereza

0
285
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umukobwa w’imyaka 10 ukomoka mu gihugu cya Nijeriya witwa Emmanuella Oziofu mu gace kitwa Edo yahawe akazi ko kwigisha abana bari mu kigero cye mu ishuri ribanza rya Southfield mu Bwongereza.

Uyu mwana azagisha amasomo ajyanye na mudasobwa azwi nka coding akaba asanzwe abikunda.Izi zikaba ari porogaramu za mudasobwa harimo HTML,CSS na JavaScript.

Bivugwa ko uyu Emmanuella yatangiye gushishikarira gukirigita mudasobwa ubwo yari afite imyaka 7 aho yigaga mu kigo kitwa Fortune ndetse ajya kubyiga ahitwa Mikon Institute.’

Yabonye impamyabumenyi ya porogaramu za software zifashishwa mu gukoresha mudasobwa muri 2017.Ku myaka ye 9 gusa yari amaze kuba inzobere mu gukora imbuga ibi bizwi nka web designing.Yabyigiye muri Bene(Benin).

Ubu akazatangira kwigisha abandi bana b’ibwotamasimbi bagera ku icyenda kuri ubu.Emma avuga ko agitangira kwigisha yari afite ubwoba mu cyumweru cya mbere ariko ubu amaze kumenyera.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here