Nta mugororwa wagaragayeho Covid-19 ahubwo ni abafungiwe muri ’Kasho(inkuru irambuye)

0
1273
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Urwego rw’lgihugu rushinzwe amagereza, RCS, rwatangaje ko ibyatangajwe ko hari abagororwa 72 bagaragayeho icyorezo cya Covid-19 atari ukuri, ahubwo baba ari bari muri za ‘Cachot’ za Polisi y’lgihugu.

Ministeri y’Ubuzima n’lkigo cy’lgihugu gishinzwe ubuzima, RBC, mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Kamena 2020 byatangaje ko habonetse abarwayi bashya 101 ba Covid- 19 barimo abagororwa 72 bo mu Karere ka Ngoma bahuye n’abanduriye i Rusumo muri Kirehe.

Umuvugizi wa RCS, SSP Sengabo Hillary yabajije RBC niba hatabayemo kwibeshya. Ati: “RBCRwanda, iri tsinda ry’abagororwa muvuga aha, nizere ko habayeho kwibeshya mu nyito ngira ngo mwashatse kuvuga abafungwa bakiri muri za cashot za Rwandan Police atari gereza za RCS-Rwanda”?

Ni koko habayemo kwibeshya kuko n’Umuyobozi wa RBC , Dr. Nsanzimana Sabin amaze kubihamiriza ku Kigo cy’Igihugu cy’ltangazamukuru ( RBA ) . Yagize ati : ” Ntabwo ari muri gereza ahubwo ni ahacumbikirwa ababa bagikurikiranweho ibyaha .

Ni zo bita za kasho ni rurimi rwumvikana neza .” Gutangaza ko ari abagororwa banduye , kwatumye abantu batekereza abo muri gereza , hibazwa ku buryo baba baravuye aho bafungiwe bakajya guhura n’abanduriye i Rusumo muri Kirehe .


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here