Ntibisanzwe: Basanze ari muzima nyuma yo gushyingurwa mu 2019 barumirwa

0
361
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abaturage bo mu duce twa Umuoji na Amucha mu Mujyi wa Imo mu gihugu cya Nigeria baguye mu kantu nyuma yo gusanga umurambo w’umugabo utatangajwe amazina utarabora kandi akiri muzima.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, umwe mu baturage yumvikana atanga ubuhamya ko uyu mugabo yari yarashyinguwe mu mwaka wa 2019. yagize ati “ Yapfuye kuwa 20 Ugushyingo 2019 gusa imva ye yari yongeye gucukurwa kuwa 8 Ukwakira 2020 kugira ngo ashyingurwe bushya.”

Abandi baturage bakomeza bavuga ko “ Imva y’uwo mugabo yacukuwe kuko yari ashyinguwe mu isambu itari ye ndetse ntibe n’iya mwenewabo. Ibi byakozwe kugira ngo hubahwe ubusabe bwa nyir’isambu utarashakaga iyo mva mu isambu ye.”

Muri ayo mashusho kandi bigaragara ko imyenda uyu mugabo yari ashyinguyemo atigeze abora ndetse yari yambaye n’amadarubindi gusa uruhu rwo rwarangiritse kandi agaragara nk’uwishwe n’inzara.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here