Ntibisanzwe: Hakozwe ubwiherero ‘toilet’bupima indwara zirimo, Cancer,Umutima na Diyabete kuba bukoresha

0
327
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kuri ubu hakozwe ubwiherero bubasha gupima indwara zitandukanye zirimo Cancer na Diyabete.Ubu bw’iherero bukaba bwarakozwe n’itsinda ry’Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Stanford “Stanford University” yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Ibizamini bifatwa nubu bwiherero n’ibijyanye n’umwanda uba washyizwemo (inkari ndetse n’amazira ntoki)

Nkuko dailymail dukesha iyi nkuru ibitangaza ivuga ko ubu bw’iherero bukoresha ikoranabuhanga rizwi nka ‘Fingerprint’mu ndimi z’Amahanga hamwe na Camera yifashishwa mu gutandukanya ‘Anus’ y’ababukoresha.

Mu gihe amakuru yatanzwe nubwo bw’iherero yoherezwa aha bugenewe (Server) hizewe kugira ngo asesengurwe, nk’uko byatangajwe n’itsinda ryubatse ubu bwiherero ryo muri kaminuza ya Stanford.

Dr Sanjiv Gambhir, umwarimu muri kaminuza ya Stanford, yagize ati: ‘Turabizi ko bisa naho bidasanzwe, ariko nk’uko bigaragara, ‘Anus’ y’Umuntu irihariye (anal print is unique).Uburyo bukoreshwa bwo gusikana urutoki (fingerprint) hamwe na ‘Anus’ ni ukugirango hahuzwe amakuru na nyiri ubwite.

Hakaba Hari n’igikoresho gihuza amakuru yatanzwe n’umurwayi hamwe na Porogaramu ikoreshwa n’itsinda ry’Abaganga kugirango hasuzumwe neza n’ibindi bizamini mu gihe bibaye ngombwa.

Amakuru atangwa yose abarinzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rya ‘HIPAA’ ku buryo ntawundi muntu Wabasha kuyamenya uretse abaganga babugenewe kandi nabo bakaba batemerewe kuyatangaza.

Abashakashatsi bavuze ko ikoranabuhanga ryabo baryise ‘smart toilet technology’rikaba rishobora kugirira umumaro mwinshi abantu bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara zo munda (IBS), kanseri ya prostate ndetse no kunanirwa kw’impyiko.kuri ubu irikoranabuhanga ryo mu bwiherero rifite ubushobozi bwo gupima indwara zigera ku icumi zirimo Cancer,Diyabete n’Umutima hamwe n’izindi zitandukanye. Dr Gambhir atangaza ko nubwo irikoranabuhanga rya kozwe ritakuraho ko umuntu urwaye yajya kwa mu ganga.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here