Ntibisanzwe, umunyamakuru yakutse iryinyo ari gusoma amakuru kuri televiziyo (video)

0
320
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Buriya iyo umunyamakuru ari gusoma amakuru nubwo bidakunze kugaragarira abamukurikiye gusa ashobora guhura n’ikibazo gishobora gutuma ibintu bitagenda nk’uko yari yabiteguye.

Ibikunda kubaho cyane ni ubuhanga bw’ibyuma bishobora kumutenguha, cyangwa akakira abashitsi atari yiteguriye.Gusa rimwe na rimwe umubiri we ushobora kumutenguha

Muri iki cyumweru turi gusoza, umunyamakuru ukunzwe cyane Marichka Padalko usanzwe usoma amakuru kuri televiziyo ya Ukraine twavuga ko yasize umugani n’inkuru ubwo rimwe mu menyo ye y’imbere ryakukaga mu buryo butunguranye ahanzwe amaso n’imbaga.

Mwakanda kuri iyi video hano munsi mukareba insanganya uyu munyamakuru yahuye na zo

Nyuma y’ibi uyu munyamakuru ,Mandamu Padalko Yanditse kuri Instagram ati: “Mvugishije ukuri, ntekereza ko ibyambayeko ntawabibonye”.

Madamu Padalko avuga ko yigeze kujya kwivuza iryinyo haciye imyaka hafi icumi nyuma y’aho umwana we arikubiseko icyuma.

Nubwo byarangiye videwo ye ishyizwe YouTube, uyu mugore Padalko avuga ko yishimira uburyo abari bamukurikiye batamusetse bakomeje kumwoherereza ubutumwa bamushyigikira,bamubwira ko ari ibintu bisanzwe

Abantu bagize bati: “Ibihe nk’ibi bibahi, shyira umutima mu nda”


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here