Ntibisanzwe:Coronavirus yageze mu nyamaswa

0
1205
A leopard rests at the Dachigam National Park outside Srinagar city on November 9, 2017. The wildlife sanctuary is home to some of the most exotic and endangered species in North India. / AFP PHOTO / Tauseef MUSTAFA (Photo credit should read TAUSEEF MUSTAFA/AFP/Getty Images)
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Twari tumenyere ko icyorezo cya Coronavirus kibasira abantu gusa.Aho umuntu umwe ashobora kucyanduza mu genzi we,kuri ubu iki cyorezo cyatangiye no kugera mu nyamaswa.Ibi byemejwe nyuma yaho ingwe y’ingore ifite imyaka ine bayisanzemo Coronavirus bikaba bikekwa ko yandujwe n’Umukozi warushinzwe kuyitaho mu cyanya cy’inyamaswa (zoo) cya Bronx mu mujyi wa New York.

Nkuko bbc dukesha iyi nkuru ibitangaza,ivuga yuko ubu bwandu bwa Coronavirus bugaragaye kuri iyi ngwe yitwa Nadia aribwo bwandu bwa mbere bw’iyi Virus ya Covid-19 buvuye ku bantu bujya ku nyamaswa.

Ikigo cya Bronx Zoo aho iyi ngwe yororerwaga hamwe n’izindi nyamaswa gitangaza ko isuzumwa ry’iyi virus ryakozwe rikanemezwa na ‘Laboratoire’ isuzuma inyamaswa yo muri Leta ya Iowa.

Kuri ubu Nadia hamwe n’izindi nyamaswa zirimo ingwe nkuru eshatu n’intare ebyiri, birakekwa ko zandujwe n’umukozi uzitaho ufite iyi ndwara ariko utari ufite ibimenyetso.

Mu mpera za Werurwe nibwo izi nyamaswa zatangiye kugaragaza ibimenyetso birimo inkorora ubwo zari zimaze guhura n’uyu mukozi wari ufite uburwayi bwa COVID-19 ariko ataratangira kugaragaza ibimenyetso byayo.

Paul Calle umukuru w’abaveterineri bo mu kigo cya Bronx yatangarije ikinyamakuru Reuters ati: “Ubu ni ubwa mbere ku isi twebwe twumvise umuntu wanduje inyamaswa, iyo nyamaswa nayo ikarwara”

Paule calle yakomeje avuga ko ibyo babonye bagiye kubigeza no mubindi bice byororerwamo inyamaswa,ndetse no ku bigo bikora ubushakashatsi ku kwandura ya Covid-19.

Amakuru meza ikigo cya Bronx Zoo cyatangaje nuko izi nyamaswa ziri kugenda Zoroherwa ibi bibaye nyuma yuko zari zimaze iminsi zitagishaka kurya nka mbere.Kuri ubu bizeye neza ko izi nyamaswa zizakira.Bakaba barahise bafata ingamba zo gukurikirana n’izindi nyamaswa mu buryo bwo kwirinda yuko nazo zakandura.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here