Ntibisanzwe:Umukecuru yahishuye uburyo akorana imibonano mpuzabitsina n’umuhungu we inshuro imwe mu Cyumweru

0
517
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umukecuru witwa Yvonne Banda wo mu gace ka Ndola yavuze uburyo buri ku wa Gatatu w’icyumweru yakoranaga imibonano mpuzabitsina n’umuhungu we kugira ngo akomeze kugira ubutunzi.

Banda w’imyaka 52 y’amavuko wo mu gihugu cya Zambia, yavuze ko yaryamanaga n’umuhungu we witwa Abel mu gihe kingana n’imyaka 14. Ngo yabwirwaga ko nibaramuka bahagaritse gukorana imibonano mpuzabitsina, umuhungu we azahita atakaza ubutunzi ndetse ahite yitaba Imana mu buryo butunguranye.

Uyu mukecuru yemereye ikinyamakuru Zambianwotchdog ko ariwe wabaye isoko y’ubukungu bw’umuhungu we, binyuze mu kumwambarira ubusa akakusambanya byakorwaga inshuro imwe mu Cyumweru nk’uko yari yarabitegetswe n’umupfumu.

Yagize ati”Naryamanye n’umuhungu wanjye, Abel guhera mu 2002 igihe yari atangiye ubucuruzi bw’imodoka zitandukanye kandi bwarazamutse cyane ku buryo bugaragara.Ubu acuruza amakamyo,amabisi ndetse n’izindi modoka ntoya zitandukanye”.

Akomeza agira ati”Twakoraga imibonano mpuzabitsina buri kuwa Gatatu Kandi twabikoreraga mu nzu yanjye aho igikundiro cyari kiri”.

Banda yavuze ko hari igihe yabihishuriye pasiteri wo mu itorero Great Kingdom Church muri Zambia aramusengera.

Gusa ngo ntiyaretse kamere mbi, kuko yahise abisubiramo we n’umuhungu we  barakomeza barasambana kuko yatinyaga ko umuhungu we azababara ndetse agapfa afite ububabare bukabije. Ikindi Kandi ngo yangaga ko umuhungu we atakaza ubukire.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here